Polisi Y’u Rwanda Irashaka Gukorana N’Iya Dubai

Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano.

Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri mu gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kane taliki ya 7, Werurwe, 2024 i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Dubai ni imwe muri Leta zirindwi zigize Leta ziyunze z’Abarabu, ikaba n’Umujyi ubwawo.

Ifite Polisi yayo ikaba ari nayo Polisi ya mbere ku isi ikoresha ikoranabuhanga mu byuma bihenze kurusha izindi ku isi.

- Advertisement -

Ni umujyi ubamo ibyaha bike kubera ingamba Polisi yayo yafashe harimo no guha abantu uburyo bwo gutanga amakuru ku byaha byakozwe cyangwa aho bakeka ko bigiye gukorerwa.

IGP Felix Namuhoranye n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari i Dubai mu Nteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga ndetse n’imurikabikorwa mu gihe cy’iminsi itatu ribera mu kigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi mu Mujyi wa Dubai.

IGP Namuhoranye asinyana amasezerano na mugenzi we uyobora Polisi ya Dubai

Ryaraye rirangiye kuri uyu wa Kane taliki 7, Werurwe, 2024.

Bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano ni ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye n’amahugurwa no gusangira ubunararibonye; kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, uburyo bwo kugenza ibyaha, gushakisha ibimenyetso bya siyansi byifashishwa mu butabera, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, gucunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Abayobozi ba Polisi zombi  bashimye ubufatanye busanzweho, biyemeza kwihutisha gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano basinye.

Intumwa z’u Rwanda zasuye ibigo bya Polisi ya Dubai birimo Ikigo cy’ikoranabuhanga mu kugenzura no gucunga umutekano, sitasiyo ya Polisi ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikigo gitangirwamo amahugurwa yo gukoresha intwaro na tekiniki n’ibindi.

Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga y’iminsi itatu yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu birenga 65.

Insanganyamatsiko yagiraga iti: ‘Guhuza inzego za Polisi hagamijwe kubaka ejo hazaza hatekanye.’

Perezida Paul Kagame yari aherutse gusura aho Polisi ya Dubai ikorera.

Perezida Kagame Yasuye Polisi Ya Dubai

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version