Umuyobozi Wa Equity Bank Yatorewe Kuyobora Ihuriro Nyarwanda Ry’Amabanki

Hannington Namara yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Amabanki akorera mu Rwanda (Rwanda Bankers’ Association) asimbuye Robin Bairstow.

Uyu Munyarwanda asanzwe azobereye mu rwego rw’amabanki ndetse yanabaye mu nzego zitandukanye z’abikorera mu Rwanda.

Robin Bairstow yari asanzwe  ari Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, akaba yarasimbuwe kuri uyu mwanya muri Kamena, 2023.

Dr Diane Karusisi uyobora BK  yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Mbere na ho Lina Higiro uzanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa NCBA atorerwa kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kabiri wa RBA.

- Advertisement -

Abandi batorewe ni Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga; Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni; Umuyobozi Mukuru wa Urwego Bank, Christine Baingana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RBA, Tony Francis Ntore.

Bazayobora  Komite izamara imyaka itatu ikaba  itegerejweho kubaka urwego rw’amabanki rutajegajega, rudaheza abantu bo mu byiciro bitandukanye kandi rufite icyizere cyo kubaka ubukungu burambye.

Mu bikorwa ruriya rugaga rwatangiye harimo ubushakashatsi mu guteza imbere ikoreshwa ry’amakuru [data] mu gutegura iterambere rirambye ry’urwego rw’amabanki mu Rwanda.

Iki gikorwa gishimangira uburyo amakuru ashingiye ku bushakashatsi ari ingenzi mu bukungu bw’iki gihe.

Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda ryatangiye mu 2009.

Ryagize uruhare rukomeye mu kuvuganira urwego rw’amabanki mu Rwanda.

Banki zose zifite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda ziri muri iri huriro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version