Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa Hamas Muri Lebanon Nawe Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Umuyobozi Wa Hamas Muri Lebanon Nawe Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2024 12:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Indege z'intambara za Israel zimereye nabi abanzi bayo
SHARE

Hamas ikomeje kuzahazwa n’ibitero bya Israel kuko mu ijoro ryacyeye hari umuyobozi wayo muri Lebanon nawe waraye wishwe. Yishwe akurikira umuyobozi wa Hezbollah nawe wishwe mu mpera z’Icyumweru gishize.

Uwishwe yari asanzwe akorera mu Majyepfo ya Lebanon akaba yishwe n’igitero cy’indege za Israel cyaraye kigabwe mu ijoro ryacyeye, akaba yitwa Fateh Sherif Abu el-Amin.

Ku rundi ruhande, hari abandi bayobozi b’Umutwe w’Abanya Palestine ukorera muri Lebanon witwa Popular Front for the Liberation of Palestine nabo biciwe mu nyubako iri mu ndende kurusha izindi ziri i Beirut.

Abo bose bishwe bakurikira igitero cyaraye kigabwe ku barwanyi b’aba Houthis bakorera muri Yemen bari bafite imigambi yo kuzarasa ku nyungu za Amerika na Israel aho bari mu Burasirazuba bwo Hagati.


Fateh Sherif Abu el-Amin

Minisiteri y’ubuzima muri Lebanon iherutse gutangaza ko abantu 1,000 ari bo bamaze guhitanwa n’intambara imaze yo ibyumweru bibiri.

Bivugwa ko abagera kuri miliyoni bamaze kuva mu byabo barahunga.

דיווח ברויטרס: תקיפה נוספת בביירות, ברובע אל-כולא, שאינו בדאחייה@kaisos1987 @Yoav__Zehavi pic.twitter.com/I9eA6pFppT

— כאן חדשות (@kann_news) September 29, 2024

Ese Israel ifite umugambi wo gutangiza intambara na Lebanon iciye ku butaka?

Ukurikije ibiri ho muri iki gihe, ushobora kubyemeza kuko ku mupaka wa Israel na Lebanon hari ibifaro bibarirwa mu magana byiteguye kwinjira muri Lebanon.

Amafoto menshi arerekana abasirikare ba Israel bari hafi y’ibifaro byabo basa n’abiteguye amabwiriza yo kwinjira mu ntambara na Hezbollah.

Intambara Israel ishaka kurwana na Hezbollah hari abavuga ko izayigora kuyitsinda kuko nubwo yishe umuyobozi wayo uyu mutwe ukiri umutwe ukomeye kandi ufite abawushyigikiye barimo na Iran.

Israel iri gukusanya ibifaro byo gutera Lebanon

Impungenge zindi zihari ni uko mu gihe gito kizakurikirana ibitero byo ku butaka bya Israel bishoboka cyane ko Iran izategeka abarwanyi bo mu mitwe yashinze hirya no hino mu Burasirazuba bwa Hagati kwinjira mu ntambara ku ruhande rwa Hezbollah.

Bizatuma iyo ntambara ifata indi sura itume Uburasirazuba bwose bwo hagati bugurumana.

Hagati aho twamenyesha abasomyi ba Taarifa Rwanda ko indege z’ingabo za Israel zaraye zisenye aho abarwanyi ba aba Houthis bo muri Yemen barundaga intwaro zabo.

Guhera kuri iki Cyumweru mu masaha y’amanywa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abatabazi bari bakirwana no kuzimya inkongi nini yibasiye ako gace.

Israel iri gukora ku buryo nitangiza ibitero byo ku butaka izabikora isanga nta birantega biyiri imbere.

Ingabo za Israel nyinshi ubu zisa n’iziryamiye amajanja ziteguye amabwiriza yo kwinjira muri Lebanon.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Israel yaherukaga kugaba ibitero muri Lebanon nyuma y’uko nabwo Hezbollah yari imaze iminsi irasa muri Israel za missiles.

Nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wayoboraga Hezbollah ubu biratangazwa ko hari undi mugabo witwa Hashem Safieddine uzamusimbura mu gihe gito kiri imbere.

TAGGED:featuredHamasIgitekerezoIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari Muri Latvia
Next Article Rusizi: Yatwitse Ishyamba Rya Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?