Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa RBC Atanga Inama Z’Uburyo Ubushakashatsi Bwanozwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Umuyobozi Wa RBC Atanga Inama Z’Uburyo Ubushakashatsi Bwanozwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2024 11:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Prof Mambo Muvunyi Claude yabwiye abahanga bitabiriye Inama mpuzamahanga mu buvuzi n’ubuzima ko ari ngombwa ko ibyavuye mu bushakashatsi bihuzwa n’ibibazo bihari kugira ngo haboneke ibisubizo birambye mu buvuzi n’ubuzima.

Yabibwiye impuguke mu by’ubuzima ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri yiga uko ubuvuzi bwanoga binyuze mu kubuha ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi.

Prof. Muvunyi Claude yavuze ko hakwiye kubaho gukorera hamwe mu kuziba icyuho hagati y’ubushakashatsi no kubushyira mu bikorwa.

Ati: ” Ntabwo intego y’ubushakashatsi yagerwaho hatabayeho gushyira hamwe. Dukeneye gusenyera umugozi umwe, tukazamura urwego rw’ubuvuzi rukigaragaramo ibibazo bityo bikaduha u Rwanda rutengamaye mu buvuzi”.

Kuri we, uruhare rw’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima ruzafasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye(SDG-3) mu cyerekezo u Rwanda rwihaye mu mwaka wa 2050.

Kongera imbaraga mu bushakashatsi n’ingamba zihamye zo gushyira mu bikorwa izi ngamba nibyo bizazamura urwego rw’ubuvuzi n’ubuzima by’Abanyarwanda.

Dr. Eric Remera uyobora Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu guhanga udushya na siyansi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima,RBC, yavuze ko abashakashatsi bitabiriye iyi nama bazerekana ibyo bakoze kugira ngo bibyazwe umusaruro kandi babisaranganye n’abandi b’abahanga.

Remera yagaragaje ko ubushakashatsi bwerekanye ko u Rwanda rwagabanyije imfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara ku kigero kigaragara ariko haracyari akazi ko gukora.

Ati: ” Tukagaruka no ku mirire. Iyo turebye mu Rwanda dusanga 30% y’abana bafite imirire itameze neza ( kugwingira). Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abashakashatsi batandukanye berekane ibyo bakoze, berekane ibyo babonye ndetse habeho kubiganira hafatwe n’ingamba”.

Uwaje uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima witwa Dr. Olugbemiga Adelakin avuga ko mu Rwanda hari ibyo ruhagazemo neza n’ibindi bikeneye kongerwamo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Ati: “Mu birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina haracyari imbogamizi hamwe n’inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bigomba kwitabwaho.”

Iyo nama izamara iminsi ibiri, ikaba yaratangiye kuri uyu wa Mbere taliki 20, Gicurasi, 2024.

Iri kwiga ku bijyanye n’ubushakashatsi na politiki zishyirwaho mu birebana n’ubuzima.

Yitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zinyuranye bakora mu buzima barimo n’abashakashatsi.

Abitabiriye iyi nama bariga ku ndwara zandura n’izitandura, ubuzima bwo mu mutwe, gukumira indwara z’ibyorezo, ubushakashatsi, gukumira indwara zishobora kwibasira ababyeyi n’abana n’ibindi.

TAGGED:AbahangafeaturedIndwaraUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Urugomo Ruri Kwiyongera Kubera Ibibazo By’ubukungu
Next Article Rubavu: Amabandi Yafunze Umuhanda Polisi Irayarasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

You Might Also Like

Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?