Umuyobozi Wa Sena Y’Uburundi Yishimiye Uko Bubanye N’u Rwanda

Visi Perezidante wa Mbere wa Sena y’Uburundi Dénise Ndadaye uri mu Rwanda mu Nama yiswe Women Deliver 2023 Conference yakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Dr. François Kalinda baganira uko umubano wa Sena zombi zatezwa imbere.

Hon Ndadaye yavuze ko kuba yakiriwe neza mu Rwanda ari ikimenyetso cyerekana ko umubano w’ibihugu byombi uri kuba mwiza.

Perezida wa Sena y’u Rwanda we avuga ko baganiriye uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kunoga no gutezwa imbere.

Ati: “ Dufite byinshi dusangiye, dufite imiryango myinshi duhuriyeho kandi ni imiryango yose yo muri aka karere ndetse n’ibibazo bimwe muri aka karere tubihuriyeho bito rero mu rwego rw’Inteko zishinga amategeko dushobora gutanga umusanzu wacu mu mibanire y’ibihugu byombi.”

- Advertisement -

Dr Kalinda avuga ko hari gahunda y’uko hasinywa amasezerano hagati y’ibihugu byombi agamije imikoranire irambye.

Ni amasezerano bita Memorandum of Understanding.

Visi Perezidante wa Mbere wa Sena y’Uburundi Dénise Ndadaye yavuze ko kuba we na bagenzi basuye u Rwanda ari intambwe izakomeza kuzamura imihahiranire kandi avuga ko bitarangiriye aho kuko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Mu gihe Hon Kalinda yakiraga Hon Dénise Ndadaye, Madamu wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye nawe yari ari mu Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we Jeannette Kagame.

Kuva aho Perezida Ndayishimiye abereye umukuru w’Uburundi, umubano hagati ya Kigali na Gitega watangiye kuba mwiza ndetse imipaka irafungurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version