Urukiko Rw’Ubujurire Rushimangiye Ko Rusesabagina Afungwa Imyaka 25

Inteko iburanisha y’Urukiko rw’Ubujurire yaburanishaga urubanza ubushinjacyaha rwajuririye bushaka ko igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina yahamijwe n’Urukiko rukuru, nayo yemeje ko icyo gihano cyari gishyize mu gaciro.

Bidasubirwaho rero Paul Rusesabagina utarigeze yitaba uru rukiko agiye gufungwa imyaka 25.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 04, Mata, 2022 Urukiko rwari rwavuze ko rwasanze ahubwo Urukiko rw’ikirenga rwaribeshye ruvuga ko Rusesabagina ‘yagize uruhare’ mu iterabwoba, ahubwo ko we  na Sankara BAKOZE iterabwoba.

Rwavuze  ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 rivuga k’ukurwanya iterwabwoba, ribahamya ‘gukora iterabwoba’ aho ‘kugira uruhare’ (kuba ibyitso) mu iterabwoba.

- Advertisement -

Ibi ngo ni ko byagenze kuko ari bo bari abakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN.

Mu mwaka wa 2021 Urukiko rukuru rwari rwanzuye ko Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc ‘babaye ibyitso’ mu bikorwa by’Iterabwoba.

Ubushinjacyaha bujiririra igihano aba bagabo bahawe, bwavuze ko iyi ngingo ari yo yatumye uru rukiko rubaha ibihano bwita ko ari bito.

Nyuma bwaje kujuririra Urukiko rw’ubujurire busaba ko Rusesabagina yakongererwa ibihano ntafungwe imyaka 25 gusa.

Bwajuririye kandi ko Sankara yakongererwa ibihano, igifungo cy’imyaka 20 yahawe kikongerwa.

Ni igihano asangiye na Nizeyimana.

Kuri uyu wa Mbere taliki 04, Mata, 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru’ rwaribeshye’mu kwemeza ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc, ‘bagize uruhare’ mu byaha byakozwe n’abagize Umutwe wa MRCD-FLN.

Rwemeje ko, ahubwo, bakoze ibikorwa by’iterabwoba aho kubigira mo uruhare.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iyo hadashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha zijyanye no korohereza ubutabera, gukora akazi ndetse no kubuha amakuru, ibi byaha byo gukora iterabwobwa bihanishwa igifungo cya burundu.

Hagati isomwa ry’urubanza riracyakomeje ku bandi bareganwaga na Rusesabagina…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version