Umwalimu SACCO Irishimira Umusaruro Wayo Mu Mwaka Wa 2023

Mu Nteko rusange y’abanyamuryango ba Umwalimu SACCO, abayitabiriye beretswe ibyo bagezeho mu kwizigamira no kwishyura imyenda abanyamuryango bafashe.

Muri iyi nama hatangajwe ko kugeza ku wa 30, Ugushyingo 2023, iyi koperative yabaruraga umutungo rusange ugera kuri Frw 193, 309,396, 619 , aho muri uyu mwaka yungutse Frw 15, 396, 878, 568 hatari havanwamo imisoro, ndetse n’inyungu ya Frw 11 608 999 979.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko iyi koperative ihagaze n’icyakorwa ngo ikomeze gutera imbere.

Inama yateranye kuri uyu wa wa 29/12/2023 ni iya 27 isanzwe y’Inteko Rusange y’Umwalimu SACCO.

- Advertisement -

Yahuje abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’igihugu.

Abanyamuryango bo muri buri murenge bahagarariwe n’umwarimu umwe.

Muri iyi nama, abahagarariye abanyamuryango baragejejweho ibikorwa by’ingenzi byakozwe mu mwaka wa 2023 n’ uko ikigo gihagaze mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2023.

Ni inama yitabiriwe n’abalimu bahagarariye abandi. Buri Murenge wohereje umwe uhagararira bagenzi be

Beretswe na raporo ya Komite y’Ubugenzuzi, basuzuma kandi bemeza iteganyabikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2024.

Umwalimu SACCO ni Koperative yashyiriwe gufasha abalimu kugira ubukungu buteye imbere binyuze mu kwizigamira, gusaba inguzanyo no kuyishyura iriho inyungu kugira ngo habeho iterambere ry’abanyamuryango bayo muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version