Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UMWALIMU SACCO Yatangije Ubundi Buryo Mwalimu Yabonamo Inguzanyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

UMWALIMU SACCO Yatangije Ubundi Buryo Mwalimu Yabonamo Inguzanyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2024 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abarimu bashyiriweho ubundi buryo bwo gushaka inguzanyo
SHARE

Kuri uyu wa 23, Ukuboza, 2024, Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko hari uburyo butatu bushya mwalimu azajya abonamo inguzanyo zirimo izishingiye ku buhinzi n’ubworozi yiswe ‘Sarura Mwalimu’, iy’ubucuruzi buciriritse yitwa ‘Aguka Mwalimu’, n’uburyo bwo gusaba inguzanyo no kuyikurikirana  ku ikoranabuhanga bwa ‘Online Loan Application’.

Abakora umwuga w’uburezi bavuga ko abantu bahinduye imyumvire batagifata abarimu nk’abantu baciriritse kuko basigaye bakora imishinga ibateza imbere bagakirigita ifaranga nk’abandi bashoramari, ari na ko batanga umusanzu wabo mu guhindura uburezi.

Uwambaje Laurence uyobora  Koperative Umwalimu SACCO ku rwego rw’igihugu  agaragaza ko bashyizeho ubu bwoko bw’inguzanyo kubera ibyifuzo by’abanyamuryango.

Avuga ko basabaga ko bahabwa inguzanyo zindi zabafasha kwiteza imbere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Abakiriya bacu batweretse ko inguzanyo tubaha bazikoresha neza noneho baduha ibitekerezo ko babonye n’ubundi bwoko bw’inguzanyo bubafasha mu mishinga ibateza imbere byarushaho kubafasha.”

Uwambaje Laurence uyobora Koperative Umwalimu SACCO ku rwego rw’igihugu

Imitangirwe y’iriya nguzanyo yatekerejwe ko mwarimu wafashe ijyanye n’ubuhinzi azajya ayishyura nyuma y’’uko ibyo yahinze byatangiye kumuha umusaruro, mu gihe ushaka gukora ubucuruzi buciriritse azajya yizigamira akageza kuri 30%, Koperative Umwalimu SACCO ikamuha 70% yayo asaba akabona kuba yayahabwa agatangira gucuruza.

Abarimu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko inguzanyo bafashe mbere bayikoresheje neza, bibaha uburyo bwo kuba bakwaka n’izindi mu gihe kiri imbere.

Umwe muri bo wo mu Karere ka Nyagatare witwa Léonidas Ndekekurora yemeza ko hari ibyo yagezeho abikesheje kuba yariyemeje gufata inguzanyo kandi akayicunga neza.

Ayo yagujije mbere mu Umwalimu SACCO yayashoye  mu buhinzi bw’ibigori, aza gusaba indi yorora inkoko n’ingurube nyuma yongera gufata iyindi ashinga inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Nyagatare.

- Advertisement -

Ati: “Bwa mbere nasabye Miliyoni Frw 2 mpita mpinga ibigori; mbonye maze kugurisha kandi nungutse nsaba indi norora ingurube n’inkoko, hanyuma mu mwaka wa 2021 ndongera mfata iyindi ya Miliyoni Frw 3 nshinga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi”.

Mugenzi we uyobora ikigo Rusumo High School witwa Robert Muvunangabo g agaragaza ko imishinga mwarimu wo cyaro akora ari ubuhinzi bityo biteze iterambere binyuze muri izo nguzanyo nshya.

Hari na Muvange Nturo Michel uyobora Ikigo cya Kayonza Modern School, avuga ko iterambere ryiyongera mu gihe umuntu afite aho yinjiriza amafaranga hatandukanye.

Yemeza ko aho hantu handi hashyizweho na Umwalimu SACCO hazatuma yagura aho akura amafaranga.

Ati: “Bizadufasha kudaheranwa n’akazi kamwe kuko iyo ufite aho ukura amafaranga hamwe gutera imbere biragora kandi iyo habaye henshi iterambere ririhuta.”

Indi wasoma:

Guverinoma Igiye Gushyira Miliyari Frw 5 Mu Kigega SACCO

TAGGED:featuredInguzanyoIterambereKoperativeSACCOUmuyoboziUmwalimu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mozambique: Abadashyigikiye Ibyavuye Mu Matora Basubiye Mu Mihanda
Next Article Syria:Gutwika Igiti Cya Noheli Byateje Rwaserera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?