Kuri uyu wa 23, Ukuboza, 2024, Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko hari uburyo butatu bushya mwalimu azajya abonamo inguzanyo zirimo izishingiye ku buhinzi n’ubworozi yiswe ‘Sarura Mwalimu’, iy’ubucuruzi buciriritse yitwa ‘Aguka Mwalimu’, n’uburyo bwo gusaba inguzanyo no kuyikurikirana ku ikoranabuhanga bwa ‘Online Loan Application’.
Abakora umwuga w’uburezi bavuga ko abantu bahinduye imyumvire batagifata abarimu nk’abantu baciriritse kuko basigaye bakora imishinga ibateza imbere bagakirigita ifaranga nk’abandi bashoramari, ari na ko batanga umusanzu wabo mu guhindura uburezi.
Uwambaje Laurence uyobora Koperative Umwalimu SACCO ku rwego rw’igihugu agaragaza ko bashyizeho ubu bwoko bw’inguzanyo kubera ibyifuzo by’abanyamuryango.
Avuga ko basabaga ko bahabwa inguzanyo zindi zabafasha kwiteza imbere.
Ati: “Abakiriya bacu batweretse ko inguzanyo tubaha bazikoresha neza noneho baduha ibitekerezo ko babonye n’ubundi bwoko bw’inguzanyo bubafasha mu mishinga ibateza imbere byarushaho kubafasha.”
Imitangirwe y’iriya nguzanyo yatekerejwe ko mwarimu wafashe ijyanye n’ubuhinzi azajya ayishyura nyuma y’’uko ibyo yahinze byatangiye kumuha umusaruro, mu gihe ushaka gukora ubucuruzi buciriritse azajya yizigamira akageza kuri 30%, Koperative Umwalimu SACCO ikamuha 70% yayo asaba akabona kuba yayahabwa agatangira gucuruza.
Abarimu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko inguzanyo bafashe mbere bayikoresheje neza, bibaha uburyo bwo kuba bakwaka n’izindi mu gihe kiri imbere.
Umwe muri bo wo mu Karere ka Nyagatare witwa Léonidas Ndekekurora yemeza ko hari ibyo yagezeho abikesheje kuba yariyemeje gufata inguzanyo kandi akayicunga neza.
Ayo yagujije mbere mu Umwalimu SACCO yayashoye mu buhinzi bw’ibigori, aza gusaba indi yorora inkoko n’ingurube nyuma yongera gufata iyindi ashinga inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Nyagatare.
Ati: “Bwa mbere nasabye Miliyoni Frw 2 mpita mpinga ibigori; mbonye maze kugurisha kandi nungutse nsaba indi norora ingurube n’inkoko, hanyuma mu mwaka wa 2021 ndongera mfata iyindi ya Miliyoni Frw 3 nshinga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi”.
Mugenzi we uyobora ikigo Rusumo High School witwa Robert Muvunangabo g agaragaza ko imishinga mwarimu wo cyaro akora ari ubuhinzi bityo biteze iterambere binyuze muri izo nguzanyo nshya.
Hari na Muvange Nturo Michel uyobora Ikigo cya Kayonza Modern School, avuga ko iterambere ryiyongera mu gihe umuntu afite aho yinjiriza amafaranga hatandukanye.
Yemeza ko aho hantu handi hashyizweho na Umwalimu SACCO hazatuma yagura aho akura amafaranga.
Ati: “Bizadufasha kudaheranwa n’akazi kamwe kuko iyo ufite aho ukura amafaranga hamwe gutera imbere biragora kandi iyo habaye henshi iterambere ririhuta.”
Indi wasoma: