Umwami Wa Jordan Yagaragaje Ubwenge Bwinshi Imbere Ya Trump

Umwami Abdallah II uyobora Jordan yaraye aganiriye na Donald Trump ku mushinga Amerika ifite wo gutuza mu gihugu cye abahoze batuye muri Gaza. Yagaragaje ubwenge mu bisubizo yahaye abanyamakuru.

Mu kiganiro bombi bahaye abanyamakuru bari kumwe mu Biro bya Trump, umwami Abdallah II yabwiye abanyamakuru ko ateganya kuzajya muri Arabie Saoudite kubiganiraho na bagenzi be b’Abarabu.

Amerika iherutse gutangaza ikintu cyatunguye amahanga cy’uko ishaka kugura ubutaka bwa Gaza, abari basanzwe bahatuye bakimurirwa mu Misiri cyangwa muri Jordan.

Ubwo byatangazwaga, umwami Abdallah II yabyamaganiye kure, avuga ko ibyo byaba ari ugushaka gutuma abaturage b’igihugu cye batakaza karande yabo.

- Kwmamaza -

Ahandi mu Barabu ndetse n’i Vatican kwa Papa barabyamaganye bavuga ko bikozwe nk’uko ubutegetsi bwa Washington bubivuga, byafatwa nka Jenoside yaba ikorewe Abanya-Gaza.

Umwami Abdallah II akirangiza kumva ko Amerika yamaramarije kuzamuha abo baturage ngo abatunge, yigiriye inama yo kujya kubiganiraho na Trump.

Nyuma y’umuhezo, bombi bahuye n’abanyamakuru ngo bababwire mu ncamake ibyo bagarutseho.

Trump yongeye gusubiramo ko umugambi we akiwukomeyeho kandi ko nushyirwa mu bikorwa bizagirira akamaro abahoze batuye muri Gaza bigatuma Uburasirazuba bwo Hagati butekana, ikintu avuga ko kizaba kibayeho bwa mbere mu mateka.

Abdallah II yabajijwe uko yakiriye ibyo Trump avuga, mu bwenge bwinshi, asubiza ko iyo ari ingingo  ishobora kuganirwaho bikazagirira akamaro Amerika, Misiri, Arabie Saoudite ariko cyane cyane abaturage b’ubwami bwe.

Politico yanditse ko umwami yirinze amagambo yatuma bigaragara ko ahanganye na Trump, ahubwo agaragaza ko hakiri kare, ko hakiri uburyo bwo kuganira kuri iyo ngingo ikomeye.

Uyu mwami w’imyaka 63 y’amavuko(Trump we afite 79) yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye cyarangije kwemera kwakira abana 2000 bo muri Gaza barwaye.

Trump yavuze ko iyo ari nkuru nziza atari azi, kandi inogeye amatwi.

Uyu muyobozi kuri uyu wa Mbere yari yatangaje ko niba Jordan yanze ibyo Amerika iyisaba, izayihagarikira inkunga yose yayihaga kuko ubusanzwe ubwami bwa Jordan ari cyo gihugu cya gatatu ku isi gihabwa inkunga nyinshi n’Amerika.

Nyuma yo kumva ibyo umwami Abdallah II yavuze kuri abo bana, Trump yagize ati: “ Iyo nkuru ni nziza mu matwi yanjye, ni ikintu cyiza cyane, ni nko kumva umuziki uryoheye amatwi”.

Imyitwarire y’umwami wa Jordan imbere ya Trump yagaragaje ubwenge bwinshi kuko yatumye hatabaho uburakari ku ruhande rwa Washington kandi bitanga uburyo bwo kuba abantu batuje ikibazo kigakomeza kwigwaho buhoro buhoro.

Yakoze ibisa n’umugani w’Abanyarwanda uvuga ngo ‘Utakwambuye aragukerereza”.

Abasesengura bavuga ko Abdallah II yahaye ibindi bihugu by’Abarabu uburyo bwiza bwo kuba byiga ku mushinga wa Trump kugira ngo mu nama izabera i Riyadh muri Arabie Saoudite bizabe byararangije gutegura ingingo zikomeye zo kuzaganiraho.

Muri iyo nama biteganyijwe ko ikindi gihugu kizaba kihafite ijambo rikomeye ari Misiri.

Misiri nicyo gihugu cya mbere mu bihugu by’Abarabu cyakira inkunga nyinshi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abdullah mu mivugire ye yagerageje kuryoshyaryoshya Trump amwita umuntu ushaka amahoro mu Karere, akabikora yanga ko byagaragara ko yanze ibyo ashaka mu buryo bweruye.

Ati:“ Mu bibazo byose dufite mu Burasirazuba bwo Hagati, muri iki gihe ndi kubona umuntu ushaka ko birangira kandi mu buryo burambye, amahoro n’umutuzo bikagaruka mu Karere kacu”.

Abajijwe niba yiteguye kwakira abantu Amerika yifuza kumwoherereza, yasubije ko kugeza ubu ntacyo yabitangazaho keretse ubwo Misiri izaba yarangije nayo gutegura ibyayo.

Mu gihe ibintu bimeze bityo ku ruhande rwa Jordan, hari amakuru avuga ko mu Biro bya Trump nta mugambi urambuye kandi wanditse bari bategura ku gitekerezo cye cyo kugura no guhindura Gaza paradizo nk’uko abivuga.

Amerika ye iteganya ko izimura abaturage ba Gaza bagera kuri miliyoni ebyiri kandi Trump avuga ko nta muntu ku isi uzigera ubugiraho ikibazo ngo babayeho nabi.

Avuga ko ubwo abahoze batuye Gaza bazaba bamaze kwimurirwa ahandi, ari bwo bazabaho neza, nta masasu bumva aterwa no kwigomeka kwa Hamas.

Yongeye kwibutsa amahanga ko igihugu cye giha Misiri na Jordan amafaranga menshi, ko ibyo ari ibintu abantu bagomba guhora bazirikana.

Umugambi wa Trump ni ihurizo rikomeye ku bihugu by’Abarabu bikorana na Amerika.

Ipfundo ryaryo riri mu kwemera kwakira bariya baturage, kumenya uko bazabana n’abo bazaba basanze, kwibaza uko abandi Barabu bazitwara nyuma y’uko bigenze gutyo cyangwa se guhitamo kubireka hanyuma Amerika ikabafungira amazi n’umuriro.

Ku ruhande rwa Jordan, iki gihugu gisanganywe ibibazo byatewe ahanini n’uko cyigeze kwakira no gutuza Abanya Palestine mu myaka ya za 1990, ubu ababakomotseho bakaba batumvikana neza n’abandi baturage ba Jordan badakomoka muri Palestine.

Muri rubanda rwo muri ubu bwami naho hari impungenge zo kumenya uko bizagenda mu gihe kiri imbere ubwo abaturage bahoze batuye muri Gaza bazahitamo gushaka gusubira iwabo, ahantu bigeze kumara imyaka batemerewe kuhaba ni ukuvuga hagati ya 1948 na 1967.

Izi ni zimwe mu ngingo zikomeye ziri kuganirwamo mu bwami bwa Jordan ndetse ziherutse no kugibwaho impaka mu Nteko ishinga amategeko yabwo.

Hari intiti mu bubanyi n’amahanga yitwa Ahmed Sharawi ivuga ko umugambi wa Trump ushobora kuzaba ikibazo kizagora Jordan kuko, mu gihe kirekire kiri imbere, byazateza ikibazo mu mibanire yayo na Israel, igihugu yagiranye nacyo amasezerano yo kubana mu mahoro guhera mu mwaka wa 1990.

Mu Biro bye Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko Amerika ifite uburenganzira idahabwa n’uwo ari we wese bwo guhindura Gaza ahantu higenga kandi ifite mu biganza byayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version