Umugabo W’Umwamikazi Elisabeth II Yapfuye

Igikomangoma Philip usanzwe ari umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko.

Igikomangoma Philip yari amaze iminsi arwaye. Amaze imyaka 65 ashakanye n’Umwamikazi Elizabeth II.

Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yatangaje ko Philip yabereye Umwamikazi Elisabeth II umugabo mwiza, amuba hafi mu bihe byose amaze ategeka ubwami bw’u Bwongereza kandi aba umwe mu bantu bakomeye mu Bwongereza bashyigikiye ikoranabuhanga no kwita ku bidukikije.

Nyuma gato y’uko bambikanye impeta, Umwamikazi w’u Bwongereza yandikiye kwa Sebukwe ati “Iyo ndi kumwe n’umuhungu wanyu ari we mugabo wanjye mba mbona wagira ngo umwe ni mubyara w’undi. Wagira tumaranye igihe tubana.”

- Advertisement -
Bakundanye kera, barandukanyijwe n’urupfu

Muri 1997 ubwo Elizabeth yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 avutse, yavuze ko urukundo rwe [Philip] twamubareye agakoni k’iminsi rukamukomeza.

Philip akiri muto yabaye umusirikare urwanira mu mazi.

Ikindi ni uko yakundaga gushushanyisha irangi, painting kandi yari abirimo umuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version