Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwana Wambaye Imyenda Y’Ingabo Za DRC Yafatiwe Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Umwana Wambaye Imyenda Y’Ingabo Za DRC Yafatiwe Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2024 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwana w'imyaka 17 niwe basanze yambaye impuzankano y'ingabo za DRC
SHARE

Mu Mudugudu wa Nyakabanda mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu hafatiwe umwana w’imyaka 17 ufite imbunda wambaye n’impuzankano y’ingabo za DRC.

Abahatuye babwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yafashwe saa saba z’amanywa, ariko ubuyobozi bw’Umurenge yafatiwemo bwirinda kugira byinshi bubitangazaho.

Uyu mwana bigaragara ko akiri muto yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 ifite umukandara bayihekesha uri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda( ubururu, umuhondo n’icyatsi kibisi), yambaye impunzankano y’ingabo za DRC na bote z’icyatsi kibisi.

Yafatiwe mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe.

Ifoto yafashwe imugaragaza yegamiye igiti cy’inturusu ahantu hari ubukonje kuko inyuma ye hagaragara ibihu byinshi.

Bivugwa ko yafatiwe ahiwa Muti, ahari posiziyo y’ingabo z’u Rwanda muri Cyanzarwe ya Rubavu.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze imyaka ucumbagira.

U Rwanda rushinja DRC gucumbikira no gutoza abaza kuruhungabanya, nayo ikarushinja gushyigikira umutwe wa 23.

Buri ruhande ruhakana ibyo urundi rururega.

Mu bihe bitandukanye, indege z’intambara za DRC zinjiye mu kirere  cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama, 2023 hari iyarashwe ibaba.

Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga muri Werurwe 2023, umusirikare wa FARDC yarasiwe i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Muri Kanama, 2024 , hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku ruhande rwa Rubavu humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yaraswaga n’umusirikari wa FARDC.

Ku byerekeye umwana waraye ufatiwe muri Cyanzarwe, kugeza ubu nta makuru y’icyamugenzaga aramenyekana kandi na DRC ntacyo irabitangazaho.

TAGGED:CongofeaturedIgisirikareImbundaImpuzankanoIngaboKurasaRubavuRwandaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakebuye Abastar Bica Ikinyarwanda
Next Article Politiki Ivuguruye Y’Amerika Mu Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?