Dosiye Ya Yongwe Yagejejwe Mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye Apotre Yongwe( amazina ye ni  Harerimana Joseph)yagejejwe mu bushinjacyaha. Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Ubugenzacyaha buvuga ko dosiye  y’uriya mugabo bwayihaye Ubushinjacyaha taliki 06, Ukwakira, 2023, muri iki gihe uyu mugabo akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura.

Amakuru atangwa n’uru rwego avuga ko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ukwakira 2023, ndetse ko hatangiye kurebwa niba dosiye yaregerwa Urukiko.

Taliki 01, Ukwakira, 2023 nubwo RIB yafunze Apôtre Yongwe nyuma y’uko yumvikanye kenshi asaba abifuzaga ko abasengera kumuha amafaranga, bakabona umugisha

Uyu mugabo yigeze kuvuga ko ayo maturo ariyo amutunze anicuza icyatumye atayarya mbere hose none “Kigali ikaba igeze hakurya ya Nyabarongo”.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie) akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version