Umwero W’Ibirayi Mu Majyaruguru Wagabanuye Igiciro Cyabyo i Kigali

Abacuruzi n’abaguzi b’ibirayi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ibiciro by’ibirayi ku isoko byagabanutse ugereranyije no mu bihe byahise. Basanga byatewe n’uko muri iki gihe ibirayi byeze mu bice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru.

Indi mpamvu bavuga ko iri gutuma biboneka ku bwinshi ku masoko atandukanye y’i Kigali ni uko hari ibindi birayi byinshi biri kuva mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Abagurira mu masoko akomeye yo muri Kigali nk’irya Nyabugogo, Miduha na Kimisagara bavuga ko ibiciro byabyo byagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi myinshi ishize.

Ibura ryabyo ryari ryaratumye buhenda kuko ikilo cyaguraga hagati ya Frw 1700 na Frw 800.

- Advertisement -

Icyakora bamwe mu baguzi babwiye bagenzi bacu ba RBA ko ubu bishimira ko igiciro cyamaze kugabanuka kijya hagati ya Frw 1200 na Frw  550 .

Si i Kigali gusa ibiciro byagabanutse kubera ko n’abo mu Karere ka Musanze kari mu tweza cyane ibirayi, bavuga ko igiciro cyabyo n’aho cyagabanutse.

Ibirayi bikunzwe bigura Frw 600 n’aho ibirayi bidakunzwe cyane barabigura ku Frw 400 ku kilo.

Abanyarwanda muri rusange bakunda ibirayi.

Niyo mpamvu basaba inzego z’ubuhinzi n’ubucuruzi ko iki kiribwa cyashakirwa ingamba zituma igiciro cyabyo kidahundagurika buri kanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version