Intambara Ya Israel Na Hamas IROTOTERA Uburasirazuba Bwo Hagati

Impungenge ni zose mu bakurikiranira hafi ibibera mu Karere Israel iherereyemo kubera ko hari ibyago by’uko intambara iyihuje na Hamas ishobora kugera no bindi bihugu byo Burasirazuba bwo Hagati.

Izo mpungenge zishingiye ku ngingo y’uko mu ijoro ryacyeye hari ibisasu Hezbollah yarasiye muri Syria kandi hakaba hari ingabo nyinshi z’iki gihugu zamaze guhurizwa ku mupaka wacyo na Gaza.

Perezida w’Amerika yasabye ibihugu byo muri aka Karere kwirinda kwinjira muri iriya ntambara kuko byatuma irushaho gukaza umurego kandi ikazarangira bigoranye.

Imibare ivuga ko kugeza ubu abantu 1,900 aribo bamaze kuyigwamo, abo bakaba ari abo ku mpande zombi zihanganye.

- Advertisement -

Ntabwo ari muri Syria ibisasu byaturutse bikagwa muri Israel gusa kuko hari ni ibyaturutse muri Lebanon.

Bidatinze kandi Israel nayo yarashe mu gice cya Gaza gituranye cyane na Misiri.

Mu gihe impande zihanganye zikomeje kurasana zikoresheje ibisasu by’indege, ku rundi ruhande, abasirikare ba Israel barwanira ku butaka bakomeje kwiyegeranya bakambika ku mupaka wayo na Gaza.

Haribazwa niba intego yabo atari iyo kwinjira muri iki gihe gisanzwe gitegekwa na Hamas gituwe n’abaturage miliyoni 2 bakakigarurira.

Mu mujinya mwinshi, Israel iherutse kurasa ibisasu byinshi ikoresheje indege mu bice bitandukanye bya Gaza isenya inyubako nyinshi.

Byari uburyo bwo gusubiza icyo abayobozi bayo bise ‘ibitero by’ubugome’ Hamas yayigabyeho ku wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2023 bigahitana abantu babarirwa mu 1200.

Imibare itangwa na Dailymail ivuga ko hari imibiri 40 y’abana basanze baraciwe imitwe n’abarwanyi ba Hamas, imibiri bayirunda hamwe.

Bamwe babyise indi Jenoside yakorewe Abayahudi, Holocaust.

Hagati aho, Israel yamaze gutumiza abahoze ari abasirikare bagera ku 360,000 ngo bitegure kujya muri Gaza.

Iri gusaba abaturage bo mu bice bya Gaza kuhimuka hakiri kare, ibi bigaca amarenga y’uko yaba iri kwitegura intambara ifunguye kuri Hamas.

Abo mu gace ka al-Daraj barahimutse bakirangiza kuhava, indege za Israel zihamisha ibisasu.

Abayobozi b’i Yeruzalemu bavuga ko indege z’iki gihugu zimaze gusenya ahantu 70 hahoze ari ibirindiro bikomeye bya Hamas.

Ku ruhande rw’uyu mutwe, nawo ufite amayeri ushobora kuba waremeranyijeho na Hezbollah w’uko bamwe bagomba guhera mu Majyepfo, abandi bagahera mu Majyaruguru.

Buri munsi mu Majyaruguru ya Israel havuga amasasu hagati y’ingabo z’iki gihugu n’abantu baba bashaka kukinjiramo ku ngufu.

Hari n’ibisasu bya roquettes biva muri Lebanon no muri Syria bikagwa muri Israel nayo ikabihimuraho ibamishaho ibindi bisasu ikoresheje ibifaro byayo byitwa Merkava.

Mu  buryo busa no guca intege Israel ngo idakomeza kurasa muri Gaza, Hamas yavuze ko izajya yica umuntu muri benshi iherutse gutwara ho umunyago, ikamwica buri gihe uko Israel irashe muri Gaza.

Ikindi gituma hari abakeka ko iyi ntambara izaba iy’Akarere ni uko nyuma y’uko Israel irashe ku gice cya Gaza gituranye na Misiri, Misiri yahise ifunga umupaka ibihuza.

Nta wamenya ikizakurikiraho Israel niyongera kurasa hafi ya Misiri.

Mu gihe ibintu bimeze gutya, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rivuga ko ritoroherezwa kugeza imiti n’amazi ku basivili bari guhunga Palestine.

Mu bitaro byinshi byo muri Gaza imiti yarashize, nta kinya cyo gutera abakomeretse mbere yo kubabaga gihari ndetse n’amazi ni make kuko imiyoboro myinshi yarangiritse.

Ntabwo Hezbollah iragira icyo itangaza ku bayishinja kwinjira muri iriya ntambara kuko ntacyo iratangariza abanyamakuru bayegereye ngo igire icyo ibabwira.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version