Uyobora RALGA Yabuze Ikipe Y’Amagare Imwemera Akura Kandidatire Muri FERWACY

Ladislas Ngendahimana usanzwe uyobora RALGA yakuyemo kandidatire yari yaratanze yo kuyobora FERWACY. Niyo Kandidatire rukumbi yari yaratanzwe kugeza ubu.

Kwiyamamaza kwe kwataje impaka mu bakurikiranira hafi umukino w’abatwara amagare kubera ko nta kipe y’uyu mukino yabarizwagamo ndetse ngo n’amakipe yasabwe kumwakira kugira ngo kandidatire ye igere ireme yaramwanze kubera ko atari asanzwe awuzwimo.

Nta kipe y’amagare Ngendahimana abarizwamo

Birashoboka ko iyo mpamvu ari yo ishobora kuba yatumye akuramo kandidatire ye n’ubwo Kopi ivuga ibyayo yabonywe n’itangazamakuru ivuga ko yayikuyemo ‘ku mpamvu ze bwite.’

Ngendahimana yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida mu gihe ku wa Visi Perezida naho ari  kandidatire imwe.

- Advertisement -

Ku mwanya  w’Umunyamabanga Mukuru hari haratanzwe kandidatire ebyiri(2).

Mu ibaruwa Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yageneye Perezida w’Agateganyo w’iri Shyirahamwe witwa  Kayirebwa Liliane  yamumenyesheje ko ku wa Mbere ari bwo yakiriye ubusabe bwa Ngendahimana akuramo Kandidatire ye.

Komisiyo y’amatora muri FERWACY yari yasabye abantu bose bashakaga kujya muri Komite nyobozi ya FERWACY ariko batari bujuje ibisabwa, ko bagombaga kuba babyujuje biterenze taliki 10, Ukwakira, 2023.

Kuri uyu wa Kane taliki 12, Ukwakira, 2023 nibwo hazatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza, hanyuma bukeye bw’aho, ni ukuvuga taliki 13 Ukwakira 2023 akaba aribwo abujuje ibisabwa bagombaga gutangira kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

Komisiyo y’Amatora igizwe na Kamanda René na Ingabire Claudine.

Kubera impamvu zavuzwe haruguru byabaye ngombwa ko abagize iyi Komisiyo  basaba  ko hongererwa igihe cyo kwakira abandi bakandida kugira ngo amatora azagende neza.

Ngendahimana Ladislas asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).

Bagenzi bacu ba IGIHE bamubajije by’uko yakuyemo kandidatire ye arabasubiza ati: “Mubaze abo mwabyumvanye.’’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version