UN Irashaka Gutera Inkunga Uruganda Rw’i Gako Rutunganya Inyama

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo mu Muryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu Ambasaderi Claver Gatete yaraye avuze ko kimwe mu byo yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente ari uko iyi Komisiyo yazatera inkunga umushinga wo gutunganya inyama wiswe Gako Beef.

Gatere yaraye ahuye na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu biro bye baganira ku bufatanye hagati y’impande zombi, by’umwihariko ku bikorwa by’iterambere.

Nyuma yaganirije itangazamakuru aribwira bimwe mu byo bagarutseho.

Ati: “Kimwe mu byo twagarutseho ni umushinga wa Gako wo gutunganya inyama zokoherezwa mu mahanga, ariko hari akazi kenshi kagomba kubanza gukorwa uretse n’urwo ruhererekane rw’inyama zishobora kuba zagurishwa hanze”

Avuga ko uriya mushinga uzagirira akamaro aborozi b’inka muri rusange.

Undi mushinga avuga ko bazakorana ni uwa Gabiro kuko babonye wazagira akamaro kanini.

Izindi ngingo zikubiye mu biganiro bagiranye ni izijyanye n’ikoranabuhanga, ubukerarugengo n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda birimo no gutunganyiriza mu Rwanda amabuye y’agaciro.

Amb Gatete yahuye na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente baganira ku mishinga y’iterambere ry’u Rwanda

Gatete kandi avuga ko ibiganiro bye n’itsinda ayoboye bagiranye na Minisitiri w’intebe harimo no kureba uko u Rwanda rwakoroherezwa kohereza no gutumiza ibintu hanze, bikoroshywa binyuze mu gukoresha amazi y’ikiyaga cya Victoria.

Haratekerezwa kandi uko habyutswa umushinga wa Akagera Navigation ugamije kureba uko ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze byajya birugeramo binyuze mu ruzi rw’Akagera igihe cyose biciye ku mupaka wa Kagitumba.

Umushinga Gako Beef utunganya inyama watangiye mu mwaka wa 2014 ubanza guhura n’ibibazo birimo no kubura abashoramari.

Mu mwaka wa  2022 , ikigo Gako Meat Company Ltd cyatangiye kubaga inka no kugurisha inyama zazo imbere mu gihugu ariko intego ari ukwagura ibikorwa izo nyama zikagurishwa no mu hanze yarwo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kuvuga ko u Rwanda ruri gukora ku buryo rutunganya kandi rukohereza hanze inyama nyinshi kuko nazo bigaragara ko zarwinjiriza amadovize afatika.

Yagize ati: “Inyama bohereza hanze zigomba kuba ziri ku rwego rwiza, ibyo rero turimo gushaka abashoramari dufatanya kugira ngo uwo mushinga twita ‘Gako Beef’ twige gukora inyama zikwiye kujya ku isoko mpuzamahanga n’imbere mu gihugu kandi zikaribwa zujuje ubuziranenge mu mahoteli n’ahandi”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu mwaka wa  2023 igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo birenga miliyoni 8,72 by’inyama, bikaba byarinjije arenga miliyoni $ 22,39.

Mu mwaka wa 2022 rwari rwoherejeyo ibilo birenga miliyoni 5,48, bikinjiriza u Rwanda arenga miliyoni $ 8,87.

Mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga litiro z’amata 25,534,317  zarwinjirije arenga miliyoni $ 12,92.

Muri rusange isoko ry’inyama ku Isi rifite agaciro ka miliyari $ 1400 kandi byitezwe ko kazikuba kane hagati ya 2023 na 2028.

Umushinga wa Gako Beff urimo gukorerwa ku butaka bwa hegitari ibihumbi bitandatu, bikaba biteganyijwe ko hazajya habagwa nibura inka ibihumbi 86 buri mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version