Undi Munyarwandakazi Yahawe Ipeti Rya Colonel

Lt Col Jessica Mukamurenzi yabaye Umunyarwandakazi wa munani wahawe ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Rwanda.

Bagenzi be barindwi babonye iri peti mbere ye ni Betty Dukuze, Belina Kayirangwa, Séraphine Nyirasafari, Marie Claire Muragijimana, Lydia D. Bagwaneza, Lausanne N. Ingabire na Stella Uwineza.

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wabahaye iri peti mu Ukuboza, 2023.

Itangazo ryo muri Minisiteri y’ingabo ryasohotse kuri iki Cyumweru taliki 01, Nzeri, 2024 rivuga ko abandi Perezida Kagame yahaye ipeti rya Colonel ari abantu 14.

Abo ni Lt Col Francis Nyagatare, Lt Col Mulinzi Mucyo, Lt Col Alexis Kayisire, Lt Col Emmanuel Rutebuka, Lt Col Jacques Nzitonda, Lt Col Ephraim Ngoga,   Lt Col Emmanuel Rukundo, Lt Col Silver Munyaneza Akarimugicu, Lt Col Tanzi Mutabaruka, Lt Col Prosper Rutabayiru, Lt Col Hubert Nyakana, Lt Col Joseph Kabanda na Lt Col Danny Gatsinzi.

Abofisiye 30 bazamuwe mu ntera bakuwe ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel, mu gihe abandi 280 bahawe ipeti rya Major bavuye kuri Captain.

Abandi 40 bahawe irya Captain bavuye ku rya Lieutenant mu gihe abandi 270 bavuye ku ipeti rya Second Lieutenant bagahabwa irya Lieutenant.

Perezida Kagame kandi yahaye ipeti rya Brig Gen abasirikare babiri bahoze ari ba Colonel abo bakaba ari Col Justus Majyambere na Col Louis Kanobayire.

Indi ngingo nshya iri muri iri tangazo ni uko hari abaganga icyenda b’abasirikare bazamuwe mu ntera n’abandi icyenda bakora mu rwego rw’ubuvuzi bahabwa ipeti rya Second Lieutenant.

Minisitiri Ingabo Juvénal Marizamunda na we yazamuye mu ntera abasirikare bato 4,398.

Abo barimo umwe wari Warrant Officer II wazamuwe mu ntera akagirwa Warrant Officer I, mu gihe batanu bavuye ku ipeti rya Sergeant Major bagahabwa Warrant Officer II.

Abandi 75 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major, mu gihe 139 bo bavuye mu ipeti rya Sergeant bagahabwa irya Staff Sergeant.

Abari ku ipeti rya Corporal 119 bahawe ipeti rya Sergent mu gihe abandi 4 059 bari ku ipeti rya Private bahawe irya Corporal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version