Kagame Ari Muri Indonesia

Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia mu nama mpuzamahanga ihuza iki gihugu n’iby’Afurika yitwa Indonesia- Africa Summit.

Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri.

Indonesia ni igihugu gifitanye umubano na byinshi byo muri Afurika kuko kugeza ubu ibanye n’ibihugu 23 muri 54 bigize uyu mugabane.

Iki gihugu cyo muri Aziya kiri mu bifite ubukungu buzamuka neza kandi gisanzwe gikorana n’u Rwanda muri byinshi.

Gifasha Afurika mu nzego zirimo ubuhinzi, uburobyi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Kiri mu bihugu bishimirwa gutera inkunga Afurika kandi kikabikora kidasabye byinshi nk’uko bikunze kugenda ku bihugu bitandukanye.

Inama Kagame yitabiriye muri Indonesia izamara iminsi itatu, ikaba yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024.

Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bazayitabira barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania.

Hari  n’abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.

Leta ya Indonesia ivuga ko hari byinshi ihuje na Afurika by’umwihariko muri gahunda z’iterambere rirambye.

Birimo ibyerekeye amabuye y’agaciro n’ibindi.

Biteganyijwe ko kandi ko haba indi nama izasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka Miliyari $ 3.5.

Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia.

Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.

Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version