Undi Mutwe Wo Gufasha FARDC Wavutse

Muri Teritwari ya Nyiragongo havutse umutwe w’urubyiruko rwatojwe gisirikare bise UFPC ( Union des Forces Patriotiques du Congo). Abawugize kugeza ubu barabarirwa mu magana, bakemeza ko bahisemo kwambarira urugamba kubera ko babisabwe na Perezida Tshisekedi ngo bamufashe kwivuna umwanzi.

UFPC ( Union des Forces Patriotiques du Congo).

Amashusho yashyizwe kuri X( yahoze ari Twitter) yerekana abo basore bari ku karasisi ka gisirikare, baririmba ko biteguye kwivuna umwanzi bita ‘u Rwanda’ na M23.

Umuvugizi w’uyu mutwe witwa Nicolas Muhabura avuga ko, nk’urubyiruko rukunda DRC, basanze nta kindi bakora kitari ukwemera gutozwa bya gisirikare ngo bazambarire urugamba bahangamure M23.

Barimo n’inkumi

Avuga ko ahantu ha mbere bifuza gutangirira akazi kabo ko kurwana ari i Kibumba bakahirukana M23 uruhenu.

N’ubwo bavuga ibi, bigaragara ko batihagije kuko basaba Guverinoma y’i Kinshasa kubaha ibikoresho bihagije kandi bigezweho byo guhangana na M23.

M23 yo ni umutwe w’inyeshyamba z’abarwanyi babimazemo igihe kandi bafite ibikoresho bihagije n’ubumenyi bwinshi bw’agace barwaniramo.

Nyiragongo ni igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umurwa mukuru w’iki gice cya Kivu ni Umujyi wa Kibumba, Kibumba ikaba iri muri Kilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

M23 yafashe uyu mujyi mu Ugushyingo, 2022 ariko iza kuhava.

Nyiragongo iri muri Kivu y’Amajyaruguru ikaba ifite agace gakora ku Rwanda

Ntibyarangiriye aho kubera ko nyuma y’igihe runaka, abo barwanyi bongeye gusubira muri kiriya gice.

Agace ka Nyiragongo gakora ku bice birimo Goma mu Majyepfo, Masisi mu Burengerazuba, Rutshuru mu Majyaruguru n’u Rwanda mu Burasirazuba bw’ako.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version