Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Hakizimana Claver wari umukozi ushinzwe amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imitangire y’amasoko.
Afunzwe mu gihe uwahoze ayobora uru rwego witwa Prof Jean Claude Harerimana nawe yafunzwe akurikiranyweho ibyo Umuvugizi wa RIB yabwiye Taarifa ko ari ibyaha by’ubugome.
Claver Hakizimana afunzwe nyuma yo kudaha ibisubizo Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC.
Hari ku bibazo byo kutubahiriza amategeko mu mitangire y’amasoko.
Ni ibibazo byamugoye kubisobanura asaba imbabazi, ariko bamwe mu Badepite bamusabira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kugira ngo abibazwe.
Uwahoze ari umuyobozi we muri RCA witwa Prof Jean Claude Harerimana nawe yatawe muri yombi kubera impamvu ‘gukoresha nabi’ umutungo wa Leta.
Mu kiganiro Umuvuguzi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira aherutse kubwira Taarifa ko kuba Prof Jean Bosco Harerimana yafashwe bidashingiye k’ukuba yaranze kwitaba Komisiyo y’Abadepite y’ubukungu, PAC, ahubwo ari uko RIB yari isanzwe imukurikiranaho ibyaha bikekwa ko yakoze ubwo yari umuyobozi wa RCA.
Yunzemo ko RIB yari isanzwe imukurikirana adafunzwe ariko ngo aho yangiye kwitaba PAC, RIB yagize impungenge z’uko yazamubura ku mpamvu z’iperereza ihitamo kuba imufunze.
Ubugenzacyaha buvuga ko ibyaha by’ubugome uyu mugabo aregwa bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu(5) n’imyaka irindwi(7).