UNHCR Irashaka Kwitambika Umugambi Wo Kohereza Abimukira Mu Rwanda

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko abayobozi ba Komite ya UN ishinzwe impunzi ku isi, UNHCR, basabye Ubwongereza ko bwakwisubira ku mugambi bumaranye igihe wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Abayobozi b’iri shami, nk’uko Reuters ibivuga, bavuga ko kuba hari amasezerano yakoranywe n’u Rwanda ngo ruzoherezwemo abimukira ari ikintu bicuza.

Ndetse basaba ko Ubwongereza bwakwisubira kuri iki cyemezo.

Hagati aho ariko Guverinoma z’ibihugu byombi( u Rwanda n’Ubwongereza) zikomeje gushyira ku murongo ibikenewe byose ngo abo bimukira bazaze mu Rwanda ndetse mu gihe gito kiri imbere.

- Advertisement -

u Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye kubakira neza kandi bakazabaho nk’uko n’Abanyarwanda babayeho muri rusange.

Intego ni uko umwimukira uzashaka kuba mu Bwongereza azabisaba, ubusabe bwe bugasuzumwa, bukaba bwakwemerwa butakwemerwa akaba yareba ahandi bakwemera ko ababera umwenegihugu.

Abazabishaka bazaba Abanyarwanda nk’abandi bose babone ibyo Leta igenera abatuye u Rwanda.

N’ubwo amasezerano y’uburyo ibi bizakorwa yarangije gutunganywa ndetse agasinywa, abo mu rwego rw’ubutebera bo mu Bwongereza bitambitse ibyo kubohereza mu Rwanda bavuga ko hari ibindi bigomba kubanza gutunganywa mu rwego rw’amategeko.

Hagati aho hari gahunda Ubwongereza buri guharanira ko yacamo, iyo ikaba ari iyo kwemeza ko u Rwanda ari ahantu hatekanye ku bimukira, ibyo bikazemezwa binyuze mu gutorwa n’Abadepite.

Byitezwe ko iri tegeko rizemezwa taliki 15, Mata, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version