UPDATED: Bamporiki Yakatiwe GUFUNGWA Imyaka INE

Mu isesengura ryarwo, urukiko ku cyaha cya mbere Bamporiki  aregwa ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye, hakaba hari n’ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Edouard Bamporiki yarakiriye Miliyoni Frw 5 yitwa inzoga ‘nabyo ari indonke.’

Inteko iburanisha ivuga ko urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibir ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwanzuye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryabanje.

Rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga na amande ya Miliyoni Frw 60.

- Advertisement -

Saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mike nibwo inteko yaburanishije urubanza rwa Edouard Bamporiki yatangiye gusoma imyanzuro yagezeho. Icyakora ntiyari ahari ndetse n’ubushinjacyaha ntibwitabiriye.

Bamporiki mu minsi ishize yari aherutse kwitaba urukiko ubushinjacyaha burubwira ibyo bumurega nawe arisobanura.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwamuburanishije ni narwo rugiye kumusomera umwanzuro.

N’ubwo adahari, abantu baje kumva isomwa ry’uru rubanza bo ni benshi.

Bamporiki wabaye muri Guverinoma ashinjwa ibyaha byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa.

Mu Rubanza Rwa Bamporiki Havuzwemo Na Minisitiri Gatabazi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version