U Rwanda Rwafashe Inguzanyo Ya Miliyoni $ 300 Zo Kongera Umusaruro W’Ubuhinzi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’inzego zirebana n’iterambere muri rusange n’iry’ubuhinzi by’umwihariko yakiriye inguzanyo ya Miliyoni $300 azafasha abakora mu buhinzi kubukora mu buryo bugezweho butanga umusaruro wisumbuyeho.

Ni umushinga bise Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation

Project (CDAT), uzakorera mu Turere twa Muhanga Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara,  Nyaruguru , Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare,  Kirehe, Rusizi, Nyamasheke,  Gicumbi, Gasabo na Kicukiro.

Ni inguzanyo yatanzwe na Banki y’isi ikazashyira mu mushinga w’imyaka itanu.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda witwa Roland Pryce  yavuze ko bahaye u Rwanda ariya mafaranga kugira ngo ruyashore mu mishinga igomba gutuma rwihaza mu biribwa.

Ati: “ u Rwanda ruri mu bihugu bifite intego nziza yo guhaza abaturage barwo kandi tugomba kubirufashamo.”

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda witwa Roland Pryce

Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko u Rwanda rwishimira guhabwa iriya nguzanyo kuko ije mu gihe hari Abanyarwanda badafite ibikoresho byabafasha kuzamura umusaruro harimo n’ifumbire .

Inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko ariya mafaranga azashorwa mu nzego zitandukanye harimo gushyiriho uburyo buboneye bwo kuhira ubuso bunini kurushaho.

Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko u Rwanda rwishimira guhabwa iriya nguzanyo

Hataganyijwe ko hazuhirwa hegitari 17,673, hari n’andi mishinga izashorwamo ariya mafaranga ijyanye no kurobanura no gutubura imbuto ndetse no gushyiraho uburyo bwa za nkunganire kugira ngo umuhinzi atazambera mu bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Hari na gahunda y’uko urubyiruko rukora imishinga ifite aho ihuriye n’ubuhinzi, bazaterwa inkunga kugira ngo bayikore neza kandi ihe benshi akazi.

Kugeza ubu kandi biteganyijwe ko hari ingo  235,977 zo mu Turere twanditswe haruguru bazabona akazi mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga.

Abenshi mu bazahabwa akazi muri uyu mushinga ni abagore n’urubyiruko.

Uko ubuhinzi mu Rwanda bwifashe kugeza ubu…

Umusaruro mu buhinzi warazamutse guhera mu mwaka wa 2017 n’ubwo wakomwe mu nkokora na COVID-19

Muri Mata, 2022 Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko ubuhinzi bw’iki gihugu bwateye imbere mu rugero rugaragara guhera mu mwaka wa 2017.

Dr Ngirente yavuze ko  Guverinoma y’u Rwanda yashatse uburyo yajya yikorera imbuto rwahoze rutumiza hanze harimo iza soya, ibigori  n’ingano.

Yavuze ko byakozwe kuva gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu mu buhinzi (Crop Intensification Program-CIP) yatangira mu 2017.

Kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, impuzandengo y’imbuto u Rwanda rwatumizaga mu mahanga buri mwaka, yari toni 4.900.

Ni imbuto zatumaga u Rwanda rwishyura Miliyari 6 Frw, buri mwaka.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yavuze ko kugera kuri iriya ntego byari intego u Rwanda rwihaye kandi ngo rwayigezeho mu gihembwe cy’ihinga cya A 2021.

Icyakora, avuga ko umuhinzi mworozi wakwifuza gutumiza imbuto runaka hanze, atabibujijwe.

Ikindi ni uko Guverinoma yashyizeho gahunda y’imyaka itatu (2018-2021), yo gutuburira mu Rwanda imbuto kandi zihagije.

Bizagerwaho ari uko n’abikorera ku giti cyabo babigizemo uruhare kandi ngo barabitangiye kuko guhera mu mwaka wa 2017 bari barindwi naho mu mwaka wa 2021 bari 27.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona ifumbire, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Leta yashyizeho gahunda y’ikoranabuhanga yiswe Smart Nkunganire System.

Yifashishwa mu kunoza serivisi y’imitangire y’inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo imbuto, ifumbire mvaruganda n’ishwagara ndetse no gucunga neza ubuhunikiro bw’inyongeramusaruro.

Minisitiri w’Intebe kandi avuga ko mu rwego rwo kuzigamira igihugu imyaka yazifashishwa mu bihe bigoye, Leta yubatse ibigega binini by’imbuto ndetse n’iby’ifumbire kugira ngo bizifashishwe ejo hazaza.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma yafashe zikomeje gutanga umusaruro ushimishije. Zimwe mu ngero ni izi zikurikira:

U Rwanda rwatubuye toni 1.402 z’imbuto y’ingano, zivuye kuri toni 531 zo mu 2018/2019 bikaba bivuze ko  zikubye inshuro  hafi 2,6.

Ku birebana na soya, hatubuwe toni 344 z’imbuto, zivuye kuri toni 275 zo mu 2018/2019.

Ni ukuvuga izamuka rya 25%.

Ku mbuto y’umuceri, hatubuwe toni 654, zivuye kuri toni 344 zo mu 2018/2019. Ni ukuvuga izamuka rya 90%.

Ku bishyimbo, hatubuwe toni 454, zivuye kuri toni 88 zo mu 2018/2019, ni ukuvuga ko ubwiyongere bwikubye gatanu.

Ibirayi, hatubuwe toni 36.699, zivuye kuri toni 30.045 zo hagati ya  2018 na 2019.

Ku birebana n’imbuto y’imyumbati, hatubuwe ingeri 100.750. 250 zivuye ku ngeri 92.370.800 zo mu 2018/2019. Ni ukuvuga izamuka rya 9%.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona izi mbuto zatubuwe, mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri gahunda ya Nkunganire, yagejeje ku bahinzi imbuto zigera kuri toni 8.875.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka wa 2021-2022 yari miliyari zirenga 11Frw  avuye kuri miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2018-2019.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente

Muri rusange Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko ubuhinzi bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere binyuze muri gahunda zitandukanye harimo gutuburira imbuto mu Rwanda no gufasha abaturage binyuze muri Smart Nkunganire n’izindi gahunda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version