Urubanza Rwa Idamange Ruzaba Rumwe Mu Manza Zizavugwa Cyane Muri 2021

Ntabwo bisanzwe ko umuntu amenyekana mu gihe gito bigahuruza itangazamakuru mu rubanza rwe nk’uko biherutse kugenda kuri Idamange Iryamugwiza Yvonne. BBC, VOA, Reuters ni bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byarujemo.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi naryo ryari rihari, uhereye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, radio na televiziyo zigenga, ibinyamakuru byandikira kuri murandasi ndetse n’abakoresha imbuga za YouTube.

Iryamugwiza kugira ngo amenyekane bigeze hariya byatewe n’amagambo yavugaga kuri YouTube, yumvikanye kuri benshi ngo gutinyuka, bituma abantu bahaguruka bibaza uwo ari we.

Radio mpuzamahanga zamukoresheje ibiganiro zimubaza niba ibyo avuga abikomeje, niba abivuga abivanye ku mutima asubiza ko ntacyo avuga atagitekerejeho.

- Advertisement -

Ikindi ni uko muri video ye ya mbere yatangiye atangaza umwirondoro we wuzuye ni ukuvuga amazina ye yombi, aho atuye( kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu), nomero ze za telefoni n’ibindi.

Iryamugwiza muri video yakurikijeho yumvikanye asaba abaturage guhaguruka bakajya kwigaragambiriza imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ndetse aramubika.

Ntibyatinze yatawe muri yombi, ubu ari kwitaba Urukiko.

Mu Rukiko Itangazamakuru ryari ryose…

Nk’uko byagaragaye, itangazamakuru ryitabiriye ruriya rubanza ndetse riza ku bwinshi kandi riri mu ngeri nyinshi.

Bamwe mu banyanyamakuru basanzwe bandika ndetse bakagira n’imbuga za YouTube nabo bari bahari.

Abazwi cyane ni Etienne Gatanazi na Théoneste Nsengimana.

Gatanazi afite urubuga rwa YouTube rwitwa Real Talk n’aho Théoneste Nsengimana afite urwo yise Umubavu TV Online.

Aba bagabo baherutse kwitabira ikiswe ‘gahunda yo gushyigikira Idamange’, iki kikaba ari ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari tariki 28, Gashyantare, 2021.

Cyari kiyobowe n’umugore witwa Mireille Abewe, ariko cyarimo abandi bantu nka Patrick Habamenshi, Joseph Matata, Gilbert Mwenedata, Gustave Mbonyumutwa, Carine Kanimba, Claude Gatabuke, Norman Ishimwe, Me Bernard Ntaganda, Ruhumuza Mbonyumutwa, Natasha Abingeneye, Victory Ingabire, Charlotte Mukankusi n’abandi.

Uko bimeze kose, urubanza rwa Idamange ruzaba rumwe mu manza zizavugwa cyane mu mwaka wa 2021.

Idamange yarisobanuye
Umunyamakuru Theoneste Nsengimana yitabiriye inama yahuje abashyigikiye Idamange
Umunyamakuru Theoneste Nsengimana yari mu rubanza rwa Idamange
Gatanazi yahawe ijambo agira icyo abwira abari aha

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version