Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2025 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Itabi ni umwicanyi wa bucece. Ifoto: Harvard Health.
SHARE

Prof. Joseph Mucumbitsi usanzwe ari umuganga w’indwara z’abana ndetse akavura umutima n’imitsi, avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ubuzima gikomeye kuko 8% by’urubyiruko rufite imyaka y’amavuko iri hagati ya 15 na 35 runywa itabi.

Itabi ni ribi mu buryo bwose. Ritwara amafaranga, ryanduza ibihaha, umutima, ubwonko n’ibindi bice by’umubiri w’urinywa kandi rigera no kubamwegereye.

Mucumbitsi aherutse kubwira itangazamakuru ko n’ubwo Leta ishyira imbaraga mu kubwira abantu ububi bw’itabi n’ibindi bishobora gutera umutima kurwara birimo n’inzoga nyinshi n’uburyo babyirinda, urugendo rwo kugira ngo babizibukire rukiri runini.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kibanze ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zitandura uri gutegurwa ngo uzabe Tariki 28, Nzeri, Prof. Mucumbitsi yavuze ko kuba hari abakiri bato banywa itabi ari ikintu kibi.

Ati: “Ibindi bikomeye bitera indwara z’umutima birimo itabi, amavuta mabi yitwa Cholestrol ari mu cyiciro cya LDL, umuvuduko mwinshi w’amaraso, kugira umubyibuho ukabije, inzoga n’ibindi.”

Prof Joseph Mucumbitsi.

Yunzemo ko imibare igaragaza ko 8% mu rubyiruko rwo mu Rwanda rufite hagati y’imyaka 15-35 banywa itabi.

Uyu muganga uyobora  ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance) agaragaza nubwo iki ari ikibazo, ku rundi ruhande hari ibyo abantu bakwitwararika bikabarinda indwara z’umutima.

Avuga ko ubusanzwe, umuntu atahindura imyaka ye y’ubukure ngo igabanuke asubire kuba muto, cyangwa ngo ahindure igitsina cye, ariko ashobora guhindura uko yitwara, umutima we ukabyungukiramo.

Ati: “Indwara zitandura tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tuzirwanye, indwara zitandura harimo n’iz’umutima hari ibyahindurwa n’ibitahindurwa. Ntiwahindura imyaka ufite, umugore ntiyaba umugabo [….]  umuntu ntiyakwihakana umuryango we niba harimo abagiye barwara indwara z’umutima.”

Nubwo ibyo ari ukuri, avuga ko imirire myiza, kwirinda itabi, gukora siporo, kuruhuka neza no kwirinda imihangayiko ya buri kanya biri mu by’ingenzi byafasha umuntu.

Yemeza ko umuntu ashobora kugira ibyo akora ibilo bye bikagabanuka bityo umutima n’imitsi bigahumeka neza.

Ku isi, abantu miliyoni umunani bapfa buri mwaka bazize ingaruka zo kunywa itabi.

Ikibabaje ni uko 80% by’abanywi baryo baba mu bihugu bikennye cyangwa ibiri mu nzira y’amajyambere.

Byiyongeraho ko umuntu umwe mu bantu 10 banywa itabi hirya no hino ku isi kandi bakaba bafite hagati y’imyaka 13 na 15.

Prof. Mucumbitsi avuga ko ari byiza ko abantu muri rusange ariko cyanecyane abagejeje ku myaka 40 bisuzumisha umutima.

Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku ndwara z’umutima mu Rwanda uzizihizwa ku ya 28, Nzeri, mu Karere ka Rubavu.

TAGGED:featuredIkigoItabiMucumbitsiRwandaUmutimaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Inzu Y’Ubucuruzi Yakongotse Nta Bwishingizi
Next Article Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?