Prof. Joseph Mucumbitsi usanzwe ari umuganga w’indwara z’abana ndetse akavura umutima n’imitsi, avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ubuzima gikomeye kuko 8% by’urubyiruko rufite imyaka y’amavuko iri hagati ya 15 na 35 runywa itabi.
Itabi ni ribi mu buryo bwose. Ritwara amafaranga, ryanduza ibihaha, umutima, ubwonko n’ibindi bice by’umubiri w’urinywa kandi rigera no kubamwegereye.
Mucumbitsi aherutse kubwira itangazamakuru ko n’ubwo Leta ishyira imbaraga mu kubwira abantu ububi bw’itabi n’ibindi bishobora gutera umutima kurwara birimo n’inzoga nyinshi n’uburyo babyirinda, urugendo rwo kugira ngo babizibukire rukiri runini.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kibanze ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zitandura uri gutegurwa ngo uzabe Tariki 28, Nzeri, Prof. Mucumbitsi yavuze ko kuba hari abakiri bato banywa itabi ari ikintu kibi.
Ati: “Ibindi bikomeye bitera indwara z’umutima birimo itabi, amavuta mabi yitwa Cholestrol ari mu cyiciro cya LDL, umuvuduko mwinshi w’amaraso, kugira umubyibuho ukabije, inzoga n’ibindi.”

Yunzemo ko imibare igaragaza ko 8% mu rubyiruko rwo mu Rwanda rufite hagati y’imyaka 15-35 banywa itabi.
Uyu muganga uyobora ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance) agaragaza nubwo iki ari ikibazo, ku rundi ruhande hari ibyo abantu bakwitwararika bikabarinda indwara z’umutima.
Avuga ko ubusanzwe, umuntu atahindura imyaka ye y’ubukure ngo igabanuke asubire kuba muto, cyangwa ngo ahindure igitsina cye, ariko ashobora guhindura uko yitwara, umutima we ukabyungukiramo.
Ati: “Indwara zitandura tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tuzirwanye, indwara zitandura harimo n’iz’umutima hari ibyahindurwa n’ibitahindurwa. Ntiwahindura imyaka ufite, umugore ntiyaba umugabo [….] umuntu ntiyakwihakana umuryango we niba harimo abagiye barwara indwara z’umutima.”
Nubwo ibyo ari ukuri, avuga ko imirire myiza, kwirinda itabi, gukora siporo, kuruhuka neza no kwirinda imihangayiko ya buri kanya biri mu by’ingenzi byafasha umuntu.
Yemeza ko umuntu ashobora kugira ibyo akora ibilo bye bikagabanuka bityo umutima n’imitsi bigahumeka neza.
Ku isi, abantu miliyoni umunani bapfa buri mwaka bazize ingaruka zo kunywa itabi.
Ikibabaje ni uko 80% by’abanywi baryo baba mu bihugu bikennye cyangwa ibiri mu nzira y’amajyambere.
Byiyongeraho ko umuntu umwe mu bantu 10 banywa itabi hirya no hino ku isi kandi bakaba bafite hagati y’imyaka 13 na 15.
Prof. Mucumbitsi avuga ko ari byiza ko abantu muri rusange ariko cyanecyane abagejeje ku myaka 40 bisuzumisha umutima.
Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku ndwara z’umutima mu Rwanda uzizihizwa ku ya 28, Nzeri, mu Karere ka Rubavu.