Urubyiruko Rurasabwa Gutekereza Imishinga Rugaterwa Inkunga

Umuyobozi muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ushinzwe guteza imbere umuco Aimable Twahirwa yasabye urubyiruko rwo mu Rwanda gutekeza imishinga bakayikore hanyuma Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ikabatera inkunga. Yabivugiye mu muhango wo gutaha icyicaro cy’umuryango AOG Rwanda gikorera kiri mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata.

Ni ikigo  by’umwihariko gifite intego yo guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko mu kubyaza umusaruro amahirwe rufite ajyanye no kwihangira imirimo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18, Nzeri, 2021 nibwo mu Murenge wa Nyamata batashye ikindi kicaro cy’uriya muryango kuko igisanzwe cyari kiri mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Nk’umushyitsi mukuru muri uriya muhango, Aimable Twahirwa yagiriye inama urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera n’urw’ahandi mu Rwanda inama yo kutajya bumva ko gutangiza umushinga bibasa gutunga akayabo.

- Advertisement -

Ati: “ Iyo urebye uwatangije iki gikorwa ukuntu yabikoze hakiri kare, ukareba aho bimugejeje ubona ko nta gitekerezo gito kibaho kandi n’abandi baramutse bashoye imari uko ingana kose ishobora kubazamura bagatera imbere.”

Twahirwa avuga ko umusore cyangwa inkumi izihangira umurimo izafashwa gukomeza kwiteza imbere no kuzamura bagenzi babo.

Jean d’Amour Mutoni uyobora Ikigo AOG Rwanda yavuze ko kuba barayishinze  byatewe no gushaka kugirira neza abandi nk’uko nawe yagiriwe neza.

Ni ikigo yatangiye mu mwaka wa 2011 AOG Rwanda afite intego yo guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu gutanga amahugurwa rukagira ubumenyi buhagije bwo kwihangira imirimo.

Ibiro bishya bya AOG mu Karere ka Bugesera

Ngo ibikorwa byabo birimo guhindura ubuzima bw’urubyiruko ku rwego rukomeye.

Kuba yatangije ishami rya kiriya kigo mu Karere ka Bugesera nabyo biri mu murongo wo kuzamura urubyiruko rw’aho kandi ngo n’ahandi mu Turere tw’u Rwanda bizahagera.

Ni ikigo gifite byinshi kizafasha urubyiruko kuko gifite ahantu ho kwihugurira ku mishinga runaka ariko rukahakodesha amafaranga macye yo kugira ngo ibihakorerwa birambe.

Ikindi Mutoni avuga ni uko mu guteza imbere urundi rubyiruko byatumye hahangwa imirimo irenga 1500.

Umwe mu bo Ikigo AOG cyafashije ni umugore witwa Diane Ruhogo ufite ikigo arereramo abana kiri mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Ruhogo avuga ko igitekerezo cyo kubigira business cyaje nyuma y’amahugurwa yahawe n’abo muri AOG  bamuhuguye bamubwira ko n’ubwo kurera abana basigaye iwabo ari byiza ariko ashobora no kubikora bikarushaho kuba byiza, bikanamwungura.

Diana Ruhogo

Ati: “ Abo muri AOG bagize neza banyereka uko narushaho gukora akazi kanjye neza ari nako nunguka kandi ngaha abana nasigaranye serivisi nziza.”

Umuyobozi mu Karere ka Bugesera ushinzwe imiyoborere Bwana Magellan Sebatware yashimiye abakora muri AOG bafunguye kiriya kigo kandi ngo kizabafasha kuzamura impano z’urubyiruko kuko zitabuze mu Karere akoreramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version