Uruganda Rw’Imideli Mu Rwanda Rurakataje

Abanyarwanda bo hambere bambaraga impotore, inshabure, indengera, intore zigahamiriza ziteze umugara, ababyeyi bakambara inkanda.

Aho Abazungu badukiye mu Rwanda haje amapantalo, amashati n’inkweto, umusirimu cyangwa umunyacyubahiro akarenzaho karuvati.

Ingofero nayo yaje ari undi mwambaro ushyirwa ku mutwe, ukarinda uruhara ivumbi n’izuba ry’igikatu.

Uko imyaka yatambukaga, ni uko imico y’amahanga yakomeje kwinjizwa mu muco w’Abanyarwanda mu myambarire yabo, inkanda, impuzu n’indi myambarire y’Abanyarwanda bo hambere iracika.

Isigaye ishyunguwe mu Nzu ndangamurage ziri hirya no hino mu Rwanda.

Kubera ko u Rwanda rwabaye ihuriro ry’Abanyarwanda baturutse imihanda yose harimo n’abarubagamo mbere y’uko rubohorwa mu mwaka wa 1994, hakiyongeraho n’abanyamahanga barukundira ubwuzu rubakirana, imyambarire y’Abanyarwanda yarahindutse.

Hari bavuga ko mu gitondo iyo urebye uko abatuye Kigali bambaye, ushobora gucyeka ko bose bakora mu Biro.

Muri iki gihe uruganda ruhanga imideli rufite akazi kenshi kandi rukora byinshi ngo abatuye Kigali bahore bambaye bacyeye.

Ubusanzwe guhanga imideli bisaba kwicara ugafata ikaramu y’igiti n’urupapuro ukandika, ugashushanya warangiza ugashyira umutayeri akarema umwambaro.

Kubera ko nta mwenda uri ho muri iki gihe utarigeze kwambarwa mu gihe runaka, guhanga imideli bishingira ku kurema ibishya uhereye ku bihari.

Abarema imideli bahera ku myambarire isanzwe igaragara mu bantu bakareba niba nta cyo bakungeraho cyangwa bakuraho kugira ngo iyo myenda ihindure ibara cyangwa imiterere bityo abakunda kurimba babone ibyo bifuza.

Kurema imyambaro mu bitenge nibyo bisa n’ibyihariye uruganda nyarwanda rw’imideli.

Mu Rwanda hadutse imyambaro bita ‘Made in Rwanda’.

Iyi ‘Made in Rwanda’ ikubiyemo n’ubugeni, ubukorikori ndetse n’ubuhanzi bw’uburyo bunyuranye.

Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, Abanyarwanda bahanga imideli barihuje bakora Ihuriro bise Rwanda fashion designers association.

Mu mwaka wa 2015 cyayoborwaga na Joselyn Umutoniwase ariko ubu kiyoborwa na Uwera Karen ufite ikigo kirema imideli kitwa  KarSSH Collections.

Karen Uwera aherutse kubwira Taarifa ko mu kazi kabo ko guhanga imideli, bakora uko bashoboye ngo ababagana babone ibyo bifuza.

Akenshi abasura u Rwanda bataha bajyanye na bimwe mu birukorerwamo birimo n’imyambaro ndetse n’ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version