Umuyobozi muri RDB ushinzwe imari, Joseph Cedrick Nsengiyumva aherutse Abadepite ko kubaka uruganda rwo gutunganyirizamo urumogi rwo gukoresha mu buvuzi bigeze kure.
Avuga ko imirimo isigaye irimo kubaka uruzitiro rufite ibice bibiri ruzakenerwa mu kubungabunga umutekano warwo.
Yagize ati: “Muri rusange imirimo igeze kuri 83%. Imirimo isigaye irimo uruzitiro rusange rufite ibice bibiri. Imirimo ijyanye n’imiyoboro y’amazi yamaze kurangira ariko ntabwo iratangirwa icyemezo”.
Guhinga urumogi bikozwe na Leta ni gahunda u Rwanda rwihaye mu rwego rwo gutuma iki gihingwa, gisanzwe ari ikiyobyabwenge, gikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Kubera ko rukenerwa cyane, mu mwaka wa 2019 rwinjirije ibihugu biruhinga Miliyari $ 344.
Ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Aziya nibyo bikunze guhinga iki kiyobyabwenge.
Gahunda y’u Rwanda ni uko urumogi nirwera neza, kuri buri hegitari yasaruwe, ruzajya rwinjiriza igihugu Miliyoni $10.
Amabwiriza yasohotse mu iteka rya Minisitiri ryo muri Kamena 2021, ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho yemeje ko ikigo King Kong Organics (KKOG) ari cyo kizaruhinga mu myaka itanu izakurikira iyuzura rya ruriya ruganda.
Ni uruganda ruri kubakwa i Musanze rukaba rwari buzuzure muri Gicurasi, 2024 ariko imirimo ikererezwa ni uko hagomba kubakwa umuhanda umeze neza ugera aho ruherereye.
Ni ibyatangajwe n’umuyobozi wa kiriya kigo witwa Rene Joseph.
Igenemigambi rya ruriya ruganda ritaganya kuzajya rurasurua ibilo 5000 by’urumogi hagati y’amezi ane n’atandatu.
Ikindi ni uko ruzahingwa kuri Hegitari 134.
Nyuma yo kurusarura, ruzajya ruvanwamo amavuta, yoherezwe mu mahanga kugira ngo akorwemo imiti, kandi Leta izarushoramo Miliyoni $3.
Si u Rwanda rwonyine ruhinga kandi rugatunganya urumogi kuko hari ibindi bihugu nka Argentina, Australia, Canada, Chile, Colombia, Ubudage, Ubugereki, Israel, Ubutaliyani, Ubuholandi, Peru, Poland, Portugal, Espagne na Uruguay.
Muri Leta zigize Amerika, izigera kuri 38 ndetse na Leta yitwa District of Columbia nizo zabyemeje.