Kurinda Ikirere Cy’U Rwanda Byashyizwemo Imbaraga

Mu rwego rwo kurinda ko hagira ibisasu biva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bikagwa mu Rwanda uwaba abirashe uwo ari we wese, u Rwanda rwateguye imbunda zibihanura;

Ni icyemezo rwafashe nyuma y’ibimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi ba DRC ndetse n’ab’Uburundi bavuga ko bafite imigambi yo kuzakuraho abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Ubu biravugwa ko u Rwanda rwateguye drones zarwo z’intambara bita Bayraktar TB2 mu rwego rwo kwitegura ko hagize urutera narwo rwamwivuna.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Mbere harimo ko u Rwanda rutazongera kwemera ko hari ibisasu biva muri DRC bikagwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Urubuga Facts on Rwanda rukunze gutangaza amakuru yizewe ku Rwanda ruvuga ko u Rwanda rwongereye n’uburyo abayobozi bakuru barwo barindwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version