Uruhare Rw’Ingabo Z’u Rwanda Mu Ireme Ry’Uburezi Bwa Centrafrique

Kuri uyu wa Gatanu taliki 12, Gicurasi, 2023 ingabo z’u Rwanda zigize ikitwa RWABATT10 zikorera muri Repubulika ya Centrafrique zamurikiye ubuyobozi bwo mu gace zikoreramo n’ubwa MINUSCA ibyumba bitandatu by’amashuri zasanwe.

Zabikoze mu rwego rwo gufasha abana biga muri ayo mashuri kwigira ahantu hasa neza kandi bisanzuye.

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa uruhare zigira mu kubaka uburezi bw’abana ba Centrafrique

Ayo mashuri yubatswe mu gace k’amashuri ka gatatu bita 3 ème Arrondissement kari mu Murwa mukuru, Bangui.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera muri kiriya gihugu witwa Col Emery Kayumba yavuze ko icyo Abanyarwanda bakoze ari umusanzu muto ugamije kugabanya ubukana bw’ibura ry’ibyumba by’amashuri rigaragara muri Centrafrique.

- Advertisement -

Minisitiri w’uburezi muri Centrafrique witwa Hon Nourou Moukadasse yashimye umutima wa kimuntu wasunikiye ingabo z’u Rwanda gutanga uriya musanzu, kandi ashima n’abandi bose bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cye, bakabikora mu buryo butandukanye.

Uwari uhagarariye MINUSCA witwa Irene  Kouassou avuga ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe ari ingenzi muri byinshi bikorerwa muri Repubulika ya Centrafrique kandi ko igikorwa batashye kuri uyu wa Gatanu cyakozwe mu gihe gishoboka.

Ubwo batahaga ariya mashuri

Ibyumba bitandatu byubatswe bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 270, barimo abakobwa 121 biga ku kigo kitwa Kina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version