EU Yemeje Ko 70% By’Abantu Bakuru Bamaze Gukingirwa COVID-19

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko 70% by’abantu bakuru bagize uwo muryango bamaze gukingirwa COVID-19, igipimo kiruta intego wari wihaye muri Mutarama uyu mwaka.

Mu mashusho yatangaje kuri uyu wa Kabiri, Von der Leyen yagize ati “Uyu munsi twateye intambwe ikomeye muri gahunda yacu y’ikingira. 70 % by’abantu bakuru bagize EU bamaze gukingirwa byuzuye, ni ukuvuga abantu miliyoni 250 bamaze guhabwa ubwirinzi bw’umubiri bwuzuye.”

Von der Leyen ayobora komisiyo ya EU ari nayo ifite inshingano zo kugura inkingo zihabwa abaturage b’ibihugu 27 biyigize.

Muri Nyakanga yaherukaga gutangaza ko nibura 70% by’abantu bakuru bagize uyu muryango bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe.

- Advertisement -

Ibihugu byinshi byo mu Burayi bimaze gukingira abaturage benshi, ndetse hatangiye gutangwa ubutumwa buteguza abaturage guhabwa urukingo rwa gatatu mu gihe abahanga baba barwemeje.

Ibihugu ariko biri ku nzego zitandukanye z’ikingira bitewe n’ubushobozi bwabyo bwo kwibonera inkingo zihabwa abaturage babyo mu buryo bwihariye.

Nka Bulgaria iri kuri 20 ku ijana by’abamaze gukingirwa, 32.8 ku ijana muri Romania, 49 ku ijana muri Slovakia na 58.1 ku ijana muri Poland.

Ni mu gihe bigeze kuri 72.5 ku ijana mu Bufaransa, 70.6 ku ijana mu Budage, 76.7 ku ijana muri Espagne na 85.5 ku ijana muri Ireland, nk’uko imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (ECDC) ibigaragaza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version