Urukiko Rwasanze Rutakwizera Ingingo Yongwe Yaruhaye

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 26 Ukwakira 2023, rwategetse ko Harelimana Joseph wamamaye ku izina nka Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko Yongwe yabivuze bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha akurikiranyweho.

Urukiko ruvuga kandi ko kuba kuba yariyemereye ko telefoni ye yanyuragaho amafaranga menshi kandi hakaba hari abantu batasubijwe ku byifuzo yabaga yabasengeye ngo bisubizwe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.

Rusanga kandi kuba icyaha Apôtre Yongwe akurikiranyweho giteganirijwe igifungo kiri hagati y’imyaka itatu, bivuze ko kiremereye bityo  agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari buherutse gusaba Urukiko ko Yongwe  akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ari bwo buryo bwatuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.

Nubwo yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho mu bihe bitandukanye yemeye ko abantu bamuhaga amafaranga ngo abasengere nubwo imbere y’urukiko yayise “Insimburamubyizi”.

Uyu mugabo yabwiye Urukiko ko kuva yakwimikwa mu 2013, yatunzwe n’amaturo abayoboke be n’abamukurikira bamuhaga bityo ko adatewe isoni no kuvuga ko arya amaturo.

Ku wa 1  Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version