Amerika Yasenye Aho Abarwanyi Bafatanyije Na Iran Babika Intwaro

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zahagurutse mu birindiro by’ingabo z’Amerika biri muri Syria na Iraq zigaba ibitero ku nzu zari zibitswemo ibisasu abarwanyi bashyigikiwe na Iran bari bamaze iminsi barasa ku ngabo z’Amerika.

Mu kubarasaho, bakomerekeje abasirikare n’abakozi b’Amerika bagera kuri 21 hapfa umuntu umwe.

Iki gitero Amerika yakigabye ku nyubako z’abo barwanyi ziri ahitwa Abu Kamal.

Ni ubwa mbere mu mezi hafi 10 ashize, ingabo z’Amerika zihabwa uburenganzira bwo kugaba igitero ku birindiro by’abakorana na Iran bakorera mu bice byegereye aho Amerika ifite inyungu.

- Advertisement -

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ingabo witwa Gen(Rtd) Lloyd Austin yagize ati: “ Amerika ntishaka kurwana n’uwo ari we wese ariko nanone ntidushaka ko abantu bakomeza kugaba ibitero by’ubushotoranyi ahari inyungu zacu. Ubwo bushotoranyi bugomba guhagarara vuba na bwangu.”

Yunzemo ko nibudahagarara, Amerika izafata ingamba zifatika mu kurinda abaturage bayo n’inyungu zayo.

MailOnline ivuga ko Amerika ifite abasirikare 2500 muri Iraq n’abandi 900 muri Syria.

Perezida Biden aherutse kubwira Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei ko akwiye kureka kwibasira ingabo z’Amerika aho ziri hose kandi ko natabikora ingaruka zizaba nyinshi ku gihugu cye.

Umuvugizi w’ingabo z’Amerika zitwanira mu Kirere witwa Brig. Gen. Pat Ryder yavuze ko Amerika ifite ubushobozi n’uburenganzira bwo kurasa aho ari ho hose n’igihe ibishakiye igihe cyose izaba ri kurinda inyungu zayo zugarijwe na Iran.

Brig. Gen. Pat Ryder

N’ubwo Amerika ivuga ko iri guca intege abarwanyi bashyigikiwe na Iran ngo ntibakomeze kurasa ku birindiro byayo biri muri Syria no muri Iraq, ku rundi ruhande hari abavuga ko iri kubikora mu rwego rwo kunegekaza abo barwanyi ngo batazafasha Hamas cyangwa Hezbollah ubwo iyi mitwe izaba yinjiye mu ntambara yeruye na Israel.

Mu kurasa aba bantu kandi, Amerika iri kwirinda ko yakoma rutenderi bigatera intambara yeruye mu Burasirazuba bwo Hagati  bwose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version