Uru rukiko rwanzuye ko ikirego cyari cyaratanzwe na Edward Murangwa cy’uko RIB idakwiye gusaka abantu iterekanye uruhushya ihabwa n’urukiko nta shingiro gifite.
Murangwa yari yaratanze iki kirego muri Mata, 2023.
Urukiko rwanzuye ko abagenzacyaha bafite ububasha bwo gusaka umuntu cyangwa ahantu batitwaje inyandiko y’urukiko igihe cyose bafite amakuru y’uko icyaha bakurikiranye cyakozwe n’uwo muntu cyangwa cyakorewe aho hantu.
Murangwa yari yararegeye Urukiko rw’ikirenga avuga ko ingingo ya 10 igize itegeko rigena imikorere ya RIB iyemerera gusaka umuntu cyangwa inyubako nta ruhushya rw’urukiko, ikabikora igihe cyose ifite amakuru ahagije atuma runaka akekwaho icyo cyaha cyangwa ayo makuru akaba ahagije k’uburyo aherwaho hakekwa ko ahantu runaka hakorewe cyangwa hagiye gukorerwa icyaha.
Uyu Munyarwanda yavugaga ko izo ngingo zibangamiye izindi ziri mu Itegeko nshinga zivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kandi ko umuntu ari uwo kubahwa ntavogerwe mu bye bwite.
Avuga kandi ko muri iri tegeko riruta ayandi, harimo ko Leta ifite inshingano zo kurinda umuturage ibyo byose.
Murangwa yashingiye kuri ibi avuga ko RIB nka rumwe mu nzego za Guverinoma idakwiye kwinjira kwa runaka kumusaka iterekanye inyandiko itanzwe n’urukiko kuko kubikora byaba ari ukwica uburenganzira bwa muntu.
Yemeza ko kubikora gutyo ari ukwica nkana ingingo ya 43 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Mu kwanzura kuri uru rubanza, Urukiko rw’ikirenga rwavuze ko rwasanze ibyo Murangwa anenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishyiraho RIB nta shingiro bifite kuko nta ngingo n’imwe mu ziyishyiraho zihabanye n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.