Rwanda: Ibigo Birindwi Bicukura Amabuye Y’Agaciro Byahagaritswe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gazi na petelori cyahagaritse ibigo birindwi byakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera ko bikora ubucukuzi mu buryo buteje akaga.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko biriya bigo byari byaraganirijwe kenshi ngo bikosore uko bicukura ariko ntibyakurikiza ayo mabwiriza.

Handitsemo ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kwirinda ko hari abantu bakomeza guhitanwa n’ibyago bituruka ku biza biterwa n’uko ibirombe biba bidatekanye.

Ibigo byahagaritswe ni ibi bikurikira:

- Advertisement -
  • Ngali Mining Limited – License (Amethyst Concession) gikorera muri Ngororero
  • DEMIKARU – 2 Licenses gikorera muri Rubavu na Rutsiro
  • ETS MUNSAD Minerals – 1 License gikorera muri Ngororero
  • FX TUGIRANUBUMWE – 1 License gikorera muri Kamonyi
  • Ngororero Mining Company (NMC) – 2 Licenses gikorera Ngororero (Nyamisa na Nyabisindu)
  • Ets R. M. & Sons – 2 Licenses gikorera mu Bugesera
  • Union Stone – 1 license gikorera muri Rwankuba mu Karere ka Karongi.
Itangazo rihagarika biriya bigo

Ifoto@Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version