Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rw’Ubujurire Rushimangiye Ko Rusesabagina Afungwa Imyaka 25
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urukiko Rw’Ubujurire Rushimangiye Ko Rusesabagina Afungwa Imyaka 25

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2022 1:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko iburanisha y’Urukiko rw’Ubujurire yaburanishaga urubanza ubushinjacyaha rwajuririye bushaka ko igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina yahamijwe n’Urukiko rukuru, nayo yemeje ko icyo gihano cyari gishyize mu gaciro.

Bidasubirwaho rero Paul Rusesabagina utarigeze yitaba uru rukiko agiye gufungwa imyaka 25.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 04, Mata, 2022 Urukiko rwari rwavuze ko rwasanze ahubwo Urukiko rw’ikirenga rwaribeshye ruvuga ko Rusesabagina ‘yagize uruhare’ mu iterabwoba, ahubwo ko we  na Sankara BAKOZE iterabwoba.

Rwavuze  ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 rivuga k’ukurwanya iterwabwoba, ribahamya ‘gukora iterabwoba’ aho ‘kugira uruhare’ (kuba ibyitso) mu iterabwoba.

Ibi ngo ni ko byagenze kuko ari bo bari abakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN.

Mu mwaka wa 2021 Urukiko rukuru rwari rwanzuye ko Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc ‘babaye ibyitso’ mu bikorwa by’Iterabwoba.

Ubushinjacyaha bujiririra igihano aba bagabo bahawe, bwavuze ko iyi ngingo ari yo yatumye uru rukiko rubaha ibihano bwita ko ari bito.

Nyuma bwaje kujuririra Urukiko rw’ubujurire busaba ko Rusesabagina yakongererwa ibihano ntafungwe imyaka 25 gusa.

Bwajuririye kandi ko Sankara yakongererwa ibihano, igifungo cy’imyaka 20 yahawe kikongerwa.

Ni igihano asangiye na Nizeyimana.

Kuri uyu wa Mbere taliki 04, Mata, 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru’ rwaribeshye’mu kwemeza ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc, ‘bagize uruhare’ mu byaha byakozwe n’abagize Umutwe wa MRCD-FLN.

Rwemeje ko, ahubwo, bakoze ibikorwa by’iterabwoba aho kubigira mo uruhare.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iyo hadashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha zijyanye no korohereza ubutabera, gukora akazi ndetse no kubuha amakuru, ibi byaha byo gukora iterabwobwa bihanishwa igifungo cya burundu.

Hagati isomwa ry’urubanza riracyakomeje ku bandi bareganwaga na Rusesabagina…

TAGGED:featuredFLNMRCDRusesabaginaUbujurireUbushinjacyahaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi W’Ibitaro By’Icyitegererezo Mu Burundi Yatawe Muri Yombi
Next Article U Rwanda Rwasinyanye Na Zambia Amasezerano Y’Ubufatanye Mu Burobyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?