Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukingo Ntiruhagije Mu Kurinda Afurika Ibyorezo-Ubukangurambaga Na Siyansi Ni Ingenzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Urukingo Ntiruhagije Mu Kurinda Afurika Ibyorezo-Ubukangurambaga Na Siyansi Ni Ingenzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2025 9:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abahanga bo muri Afurika bavuga ko siyanse, ubukangurambaga no gukorera hamwe ari ingenzi mu guhashya ibyorezo.
SHARE

Ebola, COVID, Marburg…izi ni zimwe mu ndwara zikomeye zikunze kwibasira Afurika zikavamo ibyorezo. Raporo zivuga ko akenshi abantu bandura izo ndwara bitewe no guhura n’inyamaswa zirimo n’uducurama.

Umunyarwanda ukiri muto ariko w’umuhanga yiyemeje kumenya iby’utwo tunyamaswa, uko duteye mu turemangingofatizo, aho tubika udukoko twa virusi duhura n’umuntu tukamwanduza n’ibyakorwa ngo ibyo byirindwe.

Yitwa Dr. Ndahiro Nelson.

Ubushakashatsi akora abukorana n’itsinda ry’abandi bahanga bamufasha mu kumenya ubwoko bw’uducurama tuba mu Rwanda, imigurukire yatwo, uko turya n’uburyo tubana na virusi.

Virusi zishobora kuba mbi ku bantu mu gihe ntacyo zitwara inyamaswa nk’uducurama cyangwa inkende.

Ibi bituma abahanga bahorana impungenge kuko mu mibanire ya muntu n’inyamaswa ari naho kimwe cyanduriza ikindi indwara, ibyo abahanga bita zoonotic diseases.

Ndahiro n’abo bahanga bandi basanze ari ngombwa gukusanya amakuru yose arebana n’uducurama turi mu Rwanda, batangiza icyo bise Rwanda’s national bat-tagging program.

Ku isi ibyo akora ntibirandikwa cyane ariko birabikwiye kuko biri mu bishobora gutuma abayituye badahura n’akaga gaterwa n’izi nyamaswa zisa n’imbwa, zikagira amabere, zikagira amababa, zikaguruka mu ijoro gusa kandi zikaba mu buvumo kandi zikagira umubiri utuwe na virusi nyinshi cyane kandi mbi ku muntu.

Guverinoma y’u Rwanda nayo ifite gahunda yo gufasha abaturage kumenya uko babana n’ibindi binyabuzima, bakamenya akamaro kabyo, uko babirinda n’uko bakwirinda ko bibanduza indwara, gahunda yitwa Rwanda One Health strategy.

Uburemere bw’iyi ngingo nibwo bwatumye abahanga mu binyabuzima, imibare, ikoranabuhanga, ubugenge n’abandi bo muri za Kaminuza zo muri Afurika bahurira i Kigali mu nama yahamaze iminsi itatu.

Abitabiriye iyo nama yitwa SBA 4.0 SynBio Africa Conference 2025  banzuye ko inkingo ubwazo zitihagije mu kurinda abatuye Afurika kwandura no gukwirakwiza ibyorezo ahubwo ko ubukangurambaga, ubushakashatsi no gukorera hamwe ari ingenzi cyane muri urwo rugamba.

Aba bahanga bari bamaze igihe bungurana ibitekerezo kuri iyo ngingo.

Gusa ikibabaje ni uko muri iyi nama yabereye mu Rwanda hari ikinyamakuru kimwe gusa( icyo uri gusoma aka kanya) kandi ibyahaganirirwaga ari ingenzi ku buzima bw’ejo hazaza bw’Abanyarwanda by’umwihariko!

Uretse kwirengagiza kwakozwe n’abashinzwe itangazamakuru, n’abateye inkunga iriya nama bari mbarwa kuko ugereranyije n’izindi nama mpuzamahanga ziga ku buzima usanga zo zatewe inkunga n’ibigo bikomeye naza Minisiteri n’abandi, iyi rwose wabonaga ko bayihaye uburemere buke.

Yari inama nziza y’abahanga muri siyansi bakomeye muri Afurika ariko yahawe uburemere buke n’abo ifitiye akamaro.

Gusa mu buhanga bwabo, abayitabiriye baranzuye ko kugira ngo Afurika itekane mu buryo burambye ku byerekeye kwirinda kuzahazwa n’ibyorezo ari ngombwa ko igira icyo ikora.

Kimwe muri byo ni ubukangurambaga mu baturage bubabwira uko bakwiye kubana n’inyamaswa n’amatungo n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, abayobozi n’abahanga ba Afurika bagashyira imbaraga mu bushakashatsi kandi gukorera hamwe bikimakazwa.

Dr. Nelson Ndahiro yabwiye bagenzi be ati: “ Gutegereza ko ibintu bikorwa n’abandi nibyo byatumye isi itakaza byinshi birimo abantu n’ibintu mu gihe cya COVID-19”.

Kuri we, gutegereza inkingo, gutegereza amakuru kuri COVID-19…biri mu byatumye Afurika itakaza cyane bityo ni ‘ngombwa ko duhanga ibyacu bituma tubona ibyo dukeneye kuri iyo ngingo’.

Dr. Nelson Ndahiro.

Ndahiro, ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu binyabuzima yakuye muri Kaminuza ikomeye muri Amerika yitwa Johns Hopkins akaba umuyobozi mu kigo yashinzwe kitwa Drül, yabwiye abandi bahanga bagenzi be ko ari ngombwa ko ibyangombwa byose ngo uyu mugabane ukeneye ngo utazongera kuzahazwa n’ibyorezo bigomba gutekererezwa no guhangirwa muri Afurika kandi bigakorwa hakiri kare.

Asanga abahanga bo mu Rwanda, muri Uganda, muri Ghana n’ahandi ari bo bakwiye guhanga ibyo ibihugu byabo n’Afurika bikeneye.

U Rwanda mu gihe cya COVID-19 rwashimiwe ko abaturage barwo bitabiriye gukingirwa, babikora kuko bizeraga ibyo inzego zabo zibizeza.

Mu rwego kandi rwo kurinda abarutuye kuzongera kuzahazwa n’indwara ziva mu nyamaswa ziza mu bantu, rwashyizeho gahunda zo kugenzura inyamaswa nk’uducurama, inyoni, amatungo yo mu rugo no kurinda amashyamba kwangizwa, ibi bikaba bimwe mu bintu biha urwaho udukoko two mu nyamaswa tugakura, tukimuka tukajya mu bantu.

U Rwanda kandi rwaraye rwemerewe ku mugaragaro guhabwa Miliyoni € 4.2 yo kwagura imikorere y’ikigo cyarwo gishinzwe ubuzima, RBC, kikaba ku rwego rwa Afurika.

Bizakorwa biciye mu mushinga w’imyaka itatu witwa Tribe-Hub uzajya uhuriza hamwe imibare y’uko indwara zihagaze mu Rwanda no mu bihugu bimwe bya Afurika, hakarebwa imibare y’abarwayi, abakize, abatarakira, abo zahitanye n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi.

Ayo makuru ni ingenzi mu gufata ibyemezo bigamije gukumira ko indwara zihinduka ibyorezo zikazahaza abantu n’ubukungu bw’ibihugu.

TAGGED:AbahangaAfurikafeaturedIkigoNdahiroUbushakashatsiUbuvuziUducarama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yashimye Imikoranire Yagiranye Na Ngirente
Next Article Lionel Sentore Yatumiye Perezida Kagame Mu Gitaramo ‘Uwangabiye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?