Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukingo Rwa Mbere Rwa Malaria Rukomeje Gutanga Icyizere Ku Bana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Urukingo Rwa Mbere Rwa Malaria Rukomeje Gutanga Icyizere Ku Bana

admin
Last updated: 22 April 2021 9:47 am
admin
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryatangaje ko urukingo rwa RTS,S rurimo kwifashishwa mu gukingira malaria mu bana, rumaze guhabwa abasaga 650.000 mu bihugu bya Malawi, Ghana na Kenya.

Uwo muryango watangaje ko aho urwo rukingo rurimo gutangwa muri guhunda y’igerageza rwatanze musaruro, urebye ku gipimo cy’abahitanwa n’iyi ndwara ugereranyije n’uko mbere byari byifashe.

Hamaze gutangwa inkingo zisaga miliyoni 1.7, kuko abahanga bagaragaza ko uru rukingo rukora neza ari uko umuntu amaze guhabwa inkingo enye za RTS,S.

Mu igerageza r’urwo rukingo ryakozwe hagati ya 2009 na 2014 mu bihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, byagaragaye ko mu bana bafite hagati y’amezi 5–17 bahawe inkingo enye ziteganywa za RTS,S, zagabanyije 39% ku bwandu bwa malaria isanzwe na 29% kuri malaria y’igikatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Izi nkingo zanagabanyije uburyo abana barembaga bakajyanwa mu bitaro, n’uburyo bakeneraga kongererwa amaraso ho 29%.

WHO igaragaza ko gutanga uru rukingo byihutirwa cyane kuko nko mu mwaka wa 2019 habaruwe uburwayi miliyoni 229 bwa malaria, mu gihe iyo ndwara ihitana abantu 400 000 buri mwaka. Hejuru ya 90% by’impfu za malaria zibarurwa muri Afurika, benshi bakaba ari abana bato, basaga 265 000.

Gusa urugamba rwo guhashya iyi ndwara rwagizweho ingaruka n’urwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Umuyobozi Ushinzwe Ikingira muri WHO muri Ghana, Fred Osei-Sarpong, yagize ati “Ubu noneho igikenewe ni ukureba uburyo dushobora kugeza ku bana ziriya nkingo uko ari enye. Muri Ghana twashyizeho igitaho cy’ikingira kugira ngo turebe ko buri mwana wahawe urukingo rwa mbere ahabwa n’izindi eshatu zisigaye.”

Biteganyijwe ko mu Ukwakira uyu mwaka inzobere mu bijyanye n’ubuzima zizahura, zikemeza uburyo bwo kugeza izi nkingo za malaria mu bihugu byinshi ku isi.

- Advertisement -

RTS,S ni rwo rukingo rwa mbere ndetse kugeza ubu nirwo rwonyine rwatanze icyozere ko rushobora kugabanya malaria mu bana, harimo na amalaria y’igikatu.

Rurimo kugeragerezwa mu bice usanga nibura malaria yihariye 60% by’uburwayi abana bavurwa.

Iyi gahunda yatangiye mu 2019. Hateganyijwe inkingo zigera kuri miliyoni 10 mu cyiciro kirimo gukorwa.

Uru rukingo rwa RTS,S rwatangiye gukorwa mu 1987 n’abahanga bakoraga muri laboratwari za SmithKline Beecham Biologicals, ubu ni GlaxoSmithKline Vaccines.

TAGGED:featuredGhanaKenyaMalariaMalawiUrukingoWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Stade Ya Nyagatare Ivuguruye Yuzuye
Next Article Riderman Na Platini Bagizwe Ba Ambasaderi Ba Canal +
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?