Urushyi Will Smith Yakubise Umunyarwenya Chris Rock Rumukozeho

Umukinnyi wa Filimi uri mu bakomeye ku isi witwa Will Smith yaraye yeguye mu itsinda ry’abagize inama itanga ibihembo by’abakinnyi ba Filimi ryitwa Academy of Motion Picture Arts & Sciences.

Yavuze ko yabitewe n’uko kuba aherutse gukubita  urushyi umunyarwenya uri mu bazwi kurusha abandi ku isi witwa Chris Rock byamukojeje isoni kandi ngo yasanze ibyo yakoze bitari bikwiye.

Ngo ni igikorwa kigayitse kidakwiye umuntu w’umugabo.

Ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscar taliki 27, Werurwe, 2022, umukinnyi wa Filimi Will Smith yegereye umunyarwenya Chris Rock amukubita urushyi rurirangira, igikuba gicika mu babirebaga!

- Kwmamaza -

Will Smith yamukubise urushyi nyuma y’uko uyu mugabo yari ateye urwenya ku miterere y’umusatsi w’umugore wa Smith witwa Jada Pinkett Smith.

Nyuma yo gukubitwa urushyi yumvise aguye mu kantu

Smith yaraye abwiye imwe muri televiziyo zikorera muri Amerika ko bibabaje kuba yarakubise uriya mugabo bityo ko ibyo yakoze bidakwiye kwihanganirwa ndetse ngo yiteguye n’ingaruka bizamugiraho.

Yavuze ko abandi bakinnyi ba filimi bamubonye akubita uriya mugabo urushyi, baguye mu kantu kandi ngo baramurakariye cyane.

Si bo bonyine barakaye, kuko n’abafana ba Chris Rock bari bagiye guhaguruka ngo bakosore Will Smith ariko Rock arababuza.

Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze bitari bikwiye kandi akaba yumva umutimanama we umucira urubanza, Wil Smith yahisemo kwegura mu Nama nkuru y’abayobozi batanga ibihembo muri Academy of Motion Picture Arts & Sciences.

Yatangaje kandi ko yiteguye kwemera izindi ngaruka zose zizabikurikira.

Birashoboka koko ko izo ngaruka ziri hafi kumugeraho kuko abagize Inama Nkuru y’ubuyobozi ya kiriya kigo baherutse guterana ngo basuzume niba nta bihano Smith yafatirwa kuko yarenze nkana ku mahame agenga abagize iriya Nama.

Ibaruwa w’ubwegure bwa Will Smith muri iriya Nama yasohotse kuri uyu wa Gatanu, ibonwa bwa mbere n’ikinyamakuru kitwa Variety.

Harimo igika kigira kiti : “ Urutonde rw’abo nababaje ni rurerure kandi harimo na Chris. Harimo kandi inshuti zanjye n’abavandimwe ndetse n’abakunzi banjye n’aba Chris bari hirya no hino ku isi bari bakurikiye ubwo nakoraga ririya kosa.”

Avuga ko yarengereye akica amabwiriza agenga imyitwarire y’abagize Akanama kayobora Academy of Motion Picture Arts & Sciences.

Will Smith w’imyaka 53 y’amavuko avuga ko agiye kwicara agatekereza uko yahindura imigirire, akemera ko gutekereza neza no gushyira mu gaciro byagombye kurenga amarangamutima ye akunze gutuma yitwara nabi mu bandi.

Abagize Academy of Motion Picture Arts & Sciences bo bemeye ubwegure bwa Will Smith,  bavuga ko kwegura kwe bitari bubabuze gukomeza gutekereza ku bindi bihano yafatirwa.

Hari amakuru avuga ko imwe mu ngaruka Will Smith ari buhure nazo bidatinze harimo iy’uko umushinga we yise ‘Emancipation’ yari buzaterwemo inkunga na Apple ushobora guhagarara.

Ikindi kibi kurushaho ni uko ashobora no kutazongera guhabwa amahirwe yo gukina indi filimi iyo ari yo yose.

Icyakora, abayobozi b’ibigo bikinisha abantu filimi babaye birinze kugira icyo babivugaho kuko na Academy of Motion Picture Arts & Sciences itarafata imyanzuro

Bategereje ko bariya bayobozi bafata ibyemezo bya nyuma kugira ngo nabo babone aho bahera bafatira Smith ibihano.

Uyu mukinnyi wa filimi yiteguraga no gutangira ikindi kiciro cya filimi yiswe Bad Boys.

Hari andi makuru atangazwa na TMZ avuga ko Polisi iteganya gufata Will Smith akagezwa imbere y’ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubitira umuntu mu ruhame.

Ku ruhande rw’uwakubiswe, ni ukuvuga Chris we avuga ko abagize Academy of Motion Picture Arts & Sciences ari bo bazanzura icyo bakwiye gukora.

Yirinze kugira byinshi atangaza ku bamusaba kugira icyo avuga.

Rock yirinze no gusaba Polisi y’i Los Angeles kugira icyo ibikoraho, avuga ko ibyo biri mu mahitamo yabo.

Polisi yo ivuga ko Chris Rock naramuka yifuje ko hatangira iperereza ndetse agahabwa raporo y’ibyarivuyemo, icyifuzo cye kizubahirizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version