Amafoto:Uko Inzu Nini Yiswe INZOVU Igiye Kubakwa I Kigali Izaba Iteye

Ahahoze hakorera Minisiteri y’ubutabera, Urukiko rw’ikirenga n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulila ubu harazitiwe kugira ngo ibyari bihubatswe bisenywe, hubakwe inzu nini y’ubucuruzi n’izindi serivisi yiswe INZOVU Mall.

Iteganye n’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ku rubavu rw’ibumoso hakaba Kigali Convention Center, ku muhanda ugana muri feux rouges zo kuri RDB  cyangwa mu mahuriro y’imihanda ijya Kacyiru na Kimihurura hafi ya Kigali Convention Center.

Iriya nzu izakorerwamo serivisi z’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa, serivisi z’ikoranabuhanga n’izindi zigezweho.

Izubakwa n’Ikigo cy’abahanga mu bwubatsi b’Abafaransa bakorera Ikigo Duval Great Lakes gikorera mu kindi kinini kitwa is Groupe Duval.

- Advertisement -

Umushoramari w’Umunyarwanda witwa Vicky Murabukirwa nawe azaba afite uruhare mu kubaka iyi nzu nini kurusha nyinshi z’ubucuruzi mu Rwanda.

Mu gishushanyo mbonera cy’iyi nzu, bigaragara ko abazayubaka bateganyije uburyo bwo kutangiza ibidukikije cyangwa guhumanya ikirere.

Hateganye n’ahakorera Ingoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda
Hazaba ari ihuriro ry’ibikorwa byinshi
Yubatswe ahahoze hakorera inzego z’ubutabera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version