Gusura Ingagi Umunyarwanda Azishyura $200, Mu Zindi Pariki Byifashe Bite?

Ifoto ikoreshejwe ubwenge buhangano yerekana inyamaswa za Pariki zo mu Rwanda.

RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2026, Abanyarwanda bazasura ingagi bamaze kwishyura $200 ni ukuvuga hafi Frw 300,000. Ni igiciro kireba n’abatuye Afurika y’Uburasirazuba kandi ubusanzwe bishyuraga $500.

Abanyarwanda n’abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba bishyura amadolari yavuzwe haruguru ariko bongereho no kwerekana irangamuntu yabo, pasiporo cyangwa icyemezo cy’amavuko.

Abandi batari abo bazajya bishyura $ 500 berekane Pasiporo, Irangamuntu y’aho bakomoka, ikarita y’Umudiplomate cyangwa viza imara byibura amezi ane akurikirana.

Ubusanzwe ab’ahandi hatari mu Rwanda no muri EAC, bishyuraga $1,500

Ikigo RDB cyatangaje ko iri gabanya ry’igiciro rigamije korohereza Abanyarwanda n’abatuye mu Karere u Rwanda ruherereyemo  gusura Pariki y’Igihugu y’ibirunga.

Icyo abantu bakwizirikana ni uko ibi biciro RDB yatangaje ko bitazakurikizwa hagati ya Kamena  n’Ukwakira, 2026.

Hagati y’umwaka wa 2017 n’umwaka wa 2019, gusura ingagi ku banyamahanga byishyurwaga $750 ariko nyuma biza kuzamuka bigera ku $ 1,500.

Kuva mu mwaka wa  2020 kugeza ubu, igiciro cyo gusura ingagi ku banyamahanga nticyigeze gihinduka mu Rwanda, cyagumye ku $1,500.

Kuki gusura Pariki y’ibirunga bihenze cyane?

Impamvu ikomeye ni uko ituwe n’inyamaswa z’akataraboneka, zikwiye kubungwabungwa. Ingagi ziri mu Rwanda muri iki gihe zikabakaba 1000 ariko siko byahoze kuko zigezwe kwicwa umusubizo zisigara ari mbarwa.

Mu kuzirinda ko abantu bazisura baba benshi bakangiza ubuturo bwazo, Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri RDB, yasanze nta kindi cyabishobora kitari ukuzamura igiciro bityo kikaba ari cyo kibakumira.

Amafaranga menshi ava mu gusura iyi pariki niyo akoreshwa mu gutuma abayituriye babaho neza kandi nayo ikitabwaho bifatika birimo n’umushinga wo kuyagura watangiye.

Abanyamahanga bo bazamurirwa igiciro kirekire kuko baba bifite kurushaho. Burya ntiwatega indege ya $15000 ngo ubure $1,500 yo gusura ingagi.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bazirikane ko gusura ingagi bitarenza isaha imwe, kandi ko ayo ari ayo gusura ingagi gusa, hatarimo andi agendana na serivisi zindi umuntu yakenera ku ruhande.

Ku zindi pariki, ho igiciro ntigihanitse cyane kuko ibiciro byo kugeza mu mwaka wa 2025, Taarifa Rwanda ifitiye kopi byerekana ko Umunyarwanda ku giti cye ushaka kurara muri Pariki y’Akagera ku ijoro rimwe yishyura Frw 15,000, yaharara amajoro abiri akishyura Frw 22,000 naho yaharara amajoro atatu akishyura Frw 30,000.

Umunyamahanga usanzwe uba mu Rwanda ushaka kuharara ijoro rimwe yishyura $50, yashaka kuharara amajoro abiri akishyura $75 naho yashaka kuharara amajoro atatu akishyura $100.

Mukerarugendo utaba mu Rwanda ijoro aryishyura $100, amajoro abiri akayishyura $150 naho amajoro atatu akayishyura $200.

Muri Pariki y’Akagera uko ibiciro byo kurara byifashe ku bantu bakuru.

Hari n’ibiciro byagenewe abana, byose kandi bikaba ari ibyo kurara mu cyumba hatarimo ibindi bijyanirana no gusura pariki nyirizina birimo umugide(ukuyobora aho uca), ubwato mu kiyaga, gusura mu ijoro n’ibindi n’ibindi.

Ku byerekeye Pariki ya Nyungwe, ibiciro byo gusura ibice biyigize biterwa n’aho umuntu yinjiriye muri iyo pariki( kuri receptions) ndetse n’aho yumva yatemberezwa.

Igira ahantu habiri harimo ahikwa ‘Kuwinka Reception Centre’ n’ahitwa ‘Gisakura Reception Centre.’

Iyo ugeze hamwe muri ho, bakwereka ahantu waca ujya kureba inkende, ibiti, inyoni, inzoka cyangwa ibindi ushaka, ukerekwa n’intera bizagusaba ngo uhagere, ubuhaname n’ubunyereri buhari n’ibikoresho ugomba kuba ufite.

Intera zijya muri ibyo bice ntiziba zingana bityo n’ibiciro ntibingana. Ibi kandi birumvikana.

Abana bafite munsi y’imyaka irindwi ntishyura namba.

Itsinda ry’abantu 10 kuzamura rigabanyirizwaho 30% ku giciro cya serivisi runaka.

Abanyeshuri barangije Kaminuza bakurwa mu kiciro cy’abanyeshuri bityo bakishyura igiciro nk’icy’abandi.

Iyo hari abashaka gufata filimi zo kuzagurisha cyangwa gukoresha mu bindi bitanga inyungu, bishyura $1000 ku munsi kandi ku itsinda bakaba bemerewe gufata amashusho inkende n’ibindi bisabantu( primates).

Abashaka gufata amashusho y’ibindi bitanze Nyungwe ngo bazayagurishe bishyura $600.

Iyo bifuje ko bakongezwa iminsi, bagabanyirizwaho 50% by’igiciro gisanzwe.

Uko muri Nyungwe byishyurwa

Pariki z’u Rwanda ziri mu bituma rusurwa cyane gusa ikibazo ni uko ari nto mu buso bigatuma abazisura batazimaramo igihe kirekire kuko ibyo bashaka babibona hafi, bagataha hakiri kare!

Gusa Pariki ntiwazirenganya kuko n’u Rwanda narwo ari ruto.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version