Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urwego Rw’Abanyamakuru Bigenzura Rwagize Icyo Ruvuga Ku Banyamakuru Baherutse Gufungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urwego Rw’Abanyamakuru Bigenzura Rwagize Icyo Ruvuga Ku Banyamakuru Baherutse Gufungwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2023 6:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Rwanda Media Commission, ( RMC), rwatangaje ko ruri kuganira n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ku bibazo by’abanyamakuru baherutse gufungwa.

Itangazo uru rwego rwashyize kuri X, rivuga ko ruri gukurikiranira hafi iby’ibi bibazo kandi ngo ubufasha bwo mu rwego rw’amategeko bakeneye buri gutangwa binyuze ku banyamateko buru rwego n’abandi bafatanyabikorwa barwo.

Ku rundi ruhande, ruvuga ko rwizeye ko ubutabera bw’u Rwanda budahengama, ahubwo bushyira amategeko mu bikorwa binyuze mu buryo buteganyijwe nayo.

Muri uyu mujyo, RMC isaba abakora iperereza ku birego abanyamakuru baregwa kubikora badahengamye, bakagenzura ibimenyetso byose ntacyo birengagije mu butabera busesuye.

Itangazo ry’uru rwego rivuga ko rushyigikiye ko abanyamakuru bakorera mu mujyo kandi bakishyira bakizana ariko byose bigakorwa mu mbibi z’amategeko n’amahame agenga itangazamakuru.

Uru rwego kandi ruvuga ko rukora k’uburyo abanyamakuru bakora mu buryo budahutaza abaturage ari nabo bashinzwe kuvugira, kandi rugasaba abanyamakuru guhora bigengesera birinda kugira icyo bahungabanya muri rubanda, bazirikaba ko ubwisanzure bwabo butagomba kurenga imbibi zigenwa n’amategeko n’amahame agenga umwuga wabo.

Ibi RMC ibitangaje nyuma y’uko hari abanyamakuru babiri baherutse gufungwa umwe avugwaho ruswa, undi akavugwaho gutukanira mu ruhame n’ibindi byaha.

Kuri X hari abari basabye uru rwego kwinjira muri ibi bibazo, ntibyirirwe  bijya mu manza mpanabyaha ziburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Icyakora iyo usuzumwe itangazo rya RMC usanga isa n’ivuga ko iby’aba anyamakuru ari ibibazo birebana n’amategeko mpanabyaha, bityo bikaba birenze ubushobozi uru rwego rugenerwa n’amabwiriza yarushyizeho.

Itangazo rya RMC kuri iki kibazo

Ifoto: Mugisha Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC

TAGGED:AbanyamakuruAmategekofeaturedibihanoIbiregoItangazo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashimirwa Aho Rugeze Rutegura Trace Awards
Next Article Rutaremara Yasobanuye Iby’Udutsiko Mu Banyarwanda Kuva Na Kera…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?