Usta Kayitesi Yasigiye Uwicyeza Inshingano Z’Imiyoborere

Dr. Usta Kayitesi wari usanzwe uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB yahererekanyije ububasha na mugenzi we Dr. Doris Uwicyeza ngo asigare ayobora iki kigo.

Kayitesi aherutse gusimbuzwa Uwicyeza nyuma y’igihe kirekire yari amaze ayobora RGB.

Yahakoze byinshi bamushima ariko muri iyi minsi ya vuba aha hari abavugaga ko icyemezo cyo gufunga insengero mu buryo bwa vuba vuba gisa n’icyari gihutiweho.

Pasiteri Antoine Rutayisire, umwe mu banyedini bakomeye mu Rwanda, yari yakinenze ariko aza kwigarura mu mvugo.

- Kwmamaza -

Ntibyatinze Perezida Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Intebe n’Abadepite avuga ko atanze ko abantu bashinga amadini mu buryo bukurikije amategeko ariko ashimangira ko atazemera abantu bayashinga mu kajagari.

Yareruye avuga ko azabirwanya, ko adashyigikiye akajagari ako ari ko kose.

Kagame yavuze ko abibwiraga ko adashyigikiye icibwa ry’ako kajagari bibeshya.

Nyuma yo kurahira, Dr. Uwicyeza yavuze ko azakora uko ashoboye agaha abaturage serivisi bakeneye cyane cyane ko ikigo  agiye kuyobora ari icy’imiyoborere.

Yabwiye mugenzi wacu Richard Kwizera ati: “ Nzakora uko nshoboye ngendere ku mahame y’imiyoborere myiza u Rwanda rusanzwe ruzwiho. Nzakomereza aho mugenzi wanjye nasimbuye yari agereje”.

Doris Picard Uwicyeza avuga ko azagerageza gukora nk’uko Perezida Kagame ahora asaba abayobozi kubigenza.

Ngo ntazicara ngo yumve ko yageze yo aterere agati mu ryinyo.

Bimwe mu byo Uwicyeza ashobora kuzahangana nabyo uwo asimbuye asize bitaranoga neza cyangwa se bishobora kuzongera kuzamo akajagari ni imikorere y’imiryango ya sosiyete sivile n’amadini.

Gushyira ku murongo imikorere y’itangazamakuru rikaba iry’umwuga kandi riteza imbere urikora nabyo biri mu byo uyu mugore wize amategeko agomba kuzatunganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version