Mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo habereye impanuka y’ubwato bwarimo abantu barenga 200 kandi hafi ya bose baburiwe irengero.
Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Lukeni.
Radio-Okapi yanditse ku rubuga rwayo ko buriya bwato barimo abantu 200, bukaba bwerekezaga ahitwa Nioki bavuye Oshwhe.
Ikindi ni uko iriya mpanuka yabaye kuwa Mbere taliki 19, Kanama abatabazi bakora uko bashoboye ngo barokore abarohamye ariko benshi baranga barabura.
Kuva kuri uwo munsi kandi niko iperereza ryatangiraga kugira ngo bamenyekane mu by’ukuri impamvu yaba bateye ubwo bwato kurohama.
Icyakora bisanzwe bimenyerewe ko ubwato bwo mu nzuzi za Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukunze gupakira cyane bigateza impanuka zikomeye.
Kugeza ubu amakuru yatanzwe n’umuyobozi wa Sosiyete sivile Fidèle Lizorongo Mpamunao muri teritwari ya Kutu yabwiye Radio OKAPI ko abantu 40 barohowe ari bazima batatu baboneka bapfuye.
Guverineri w’Intara ya Mai-Ndombe Kevani Lebon nawe yemeje ayo makuru.
Muri Kamena uyu mwaka kandi abantu 86 barimo abana 21 barapfuye nyuma y’uko ubwato burohamye mu mugezi wa Kwa mu Ntara ya Mai-Ndombe.