Gasabo: Inkongi Yatewe Na Gazi Yangije Byinshi 

Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo habereye iturika rya gazi umuriro wangiza byinshi.

Inzu yahiye iri mu Kagari ka Kamatama, Umudugudu wa Nyarukurazo.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko umuriro warushije imbaraga abashakaga kuwuzimya bahitano gutabaza inzego z’ubuyobozi na Polisi, yayizimije hakoreshejwe kizimyamoto.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine yatangarije bagenzi bacu ba UMUSEKE  ko koko iyi nkongi yatewe n’iturika rya Gazi.

Ati: “Ni inzu yabagamo abasore babiri bayikodesha, iri ahantu mu gipangu kirimo n’izindi nzu. Kugeza ubu ntituramenya neza uburyo iyo gazi yaturitse ariko mu makuru y’ibanze twamenyeshejwe n’abagiye kuyizimya, ni uko koko ari impanuka yatewe n’iturika rya gazi”.

Yavuze ko umuntu umwe yakomerekeye muri iryo turika rya Gazi.

Ikimara kumukomeretsa babanje kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyacyonga, bamugejejeyo abaganga babona ko arembye, bahita bamwohereza ku bitaro bya CHUK.

Emma Claudine yibukije ko ari ingenzi kujya babanza kugenzura neza ko gazi itabateza akaga.

Ati: “Ni byiza ko mbere yo kuyitekeraho cyangwa gucana ibindi bintu byaka biri ahegereye icupa rya gazi bajya babanza kugenzura neza niba itahitishije umwuka wayo, bakareba neza niba mu bikoresho byayo nta cyangiritse mu kwirinda ko byateza inkongi, igakurura ibibazo nk’ibi”.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyaha urwaho inkongi harimo kudacunga neza ko icupa rya gazi rifunze neza, kudacomoka igihe kirekire ipasi cyangwa ibindi byuma bikirura amashanyarazi menshi.

Isaba kandi ko abantu birinda gushyira mu nzu nshya intsinga zitujuje ubuziranenge kuko zikunda kwibasirwa n’inkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version