Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwa Kabiri Mu Bakekwaho Kurasa General Katumba Wamala Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uwa Kabiri Mu Bakekwaho Kurasa General Katumba Wamala Yafashwe

admin
Last updated: 13 July 2021 1:10 pm
admin
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Wampa Huzaifa alias Kanaabe, umwe muri babiri bashinjwa ko barashe General Katumba Wamala agakomereka, bagahitana umukobwa we Nantongo Brenda n’umushoferi wabo, ku wa 1 Kamena 2021.

Imodoka y’uyu mugabo usanzwe ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Uganda yarashwe amasasu menshi n’abantu bari bahetswe kuri moto ebyiri zitandukanye, nyuma yo kumugenda runono kuva iwe mu rugo kugeza atandukanye n’imodoka y’abashinzwe kumurinda.

Uwa mbere mu bakekwagaho kumurasa ni Hussein Lubwama alias Christopher Kinene alias Master, warashwe mu byumweru bibiri bishize. Polisi ya Uganda yatangaje ko ubwo bajyaga kumufata yagerageje kwambura imbunda umwe mu bashinzwe umutekano, aramurasa aza kwicwa n’ibikomere.

Amakuru avuga ko hari n’abandi batatu bakekwagaho uruhare muri uriya mugambi bishwe n’inzego z’umutekano, mu gihe batanu bafashwe baheruka kugezwa imbere y’urukiko.

Bari bafite ibimenyetso ko bakorewe iyicarubozo rikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko bakomeje gukurikirana abagize uruhare muri buriya bwicanyi.

Bikekwa ko bakorana n’umutwe witwaje intwaro wa ADF ufite ibirindiro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

CP Enanga yavuze ko abaturage bakwiye kumenya ko bahanganye n’umutwe w’abagizi ba nabi kandi witwaje intwaro.

Ati “Ndifuza kubamenyesha ko twanafashe Wampa Huzaifa alias Kanaabe, umugabo w’imyaka 30 wahoze mu itsinda BODABODA 2010, ari na we wa kabiri mu barashe, wari utwawe kuri moto na Walusimbi Kamada alias Mudinka alias Ogema.”

Yavuze ko Kanaabe yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, aho yari yihishe mu gace ka Kikomeko mu Karere ka Luwero. Hanafashwe moto ya Bajaj Boxer yakoreshejwe muri kiriya gitero.

Mu kumuhata ibibazo, “Kanaabe” ngo yemeye ko yanagize uruhare mu bikorwa byinshi by’ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro muri Uganda. Ni ibikorwa byose hamwe byaguyemo abantu 14, batatu bararokoka.

Birimo ibyahitanye Major Muhammad Kiguundu n’umurinzi we Sgt. Stephen Mukasa mu 2016 na AIGP Andrew Felix Kaweesi n’umurinzi we Cpl. Erau Kenneth n’umushoferi we Cpl Godfrey Mambewa mu 2017.

CP Enanga ati “Ubu noneho igipimo tucyerekeje ku gushakisha umuhuzabikorwa w’ibikorwa byose by’iterabwoba mu gihugu, witwa Sheikh Abu Ubaida Badir Diin Bukenya.”

Ashinjwa ko ari we wakomeje kuyobora ibikorwa by’iterabwoba ndetse akinjizamo abarwanyi bashya.

Hashyizweho igihembo cya miliyoni 5 z’ama-shilling ya Uganda – ni hafi miliyoni 1.5 Frw – ku muntu uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Polisi iheruka gutangaza ko imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun) zakoreshejwe mu kurasa ku modoka ya Gen Wamala zafashwe.

Hafashwe n’ibindi bikoresho birimo ibikorwamo ibiturika, ibikoresho by’imyitozo bya Al-Qaeda, ibyemezo by’amafaranga bohererejwe n’abaterankunga bari mu mahanga kuri Western Union, imipira bambaye muri icyo gikorwa, telefoni zigendanwa n’ibindi byinshi.

TAGGED:ADFfeaturedGen Katumba WamalaPolisiUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwanditsi Ashinja Israel Kutemera Jenoside Yakorewe Abanyarumeniya
Next Article Ukekwaho Ubujura Ati: ‘Nibye Kubera Ko Databuja Yansonjesheje’, RIB Iti: ‘Sigaho’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?