Byifashe Gute Mbere Y’Amatora Muri Amerika?

Peter Taarifa
3 Min Read

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasigaye umunsi umwe ngo amatora yo hagati ya manda abe. Abanyamerika bazahitamo ishyaka rigenzura Inteko Ishinga Amategeko (Congress) mu gihe gisigaye cya manda ya Perezida Donald Trump.

Aya matora aba ashobora kugira uruhare mu guhindura imiterere ya politiki y’iki gihugu.

Mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate ubu havutse kutumvikana nyuma y’uko Haley Stevens, uhagarariye Leta ya Michigan mu Nteko Ishinga Amategeko, atsinzwe mu matora y’imbere mu ishyaka yo guhatanira umwanya muri Sena atsinzwe na Abdul El-Sayed, agahitamo gushyigikira Mike Rogers bahanganye wo mu Ishyaka ry’Aba-Republican.

Anthony Zurcher, umunyamakuru wa BBC ukorera muri Amerika ya Ruguru, avuga ko Abademokarate bafite icyizere gikomeye muri aya matora akomeye.

Icyakora, haribazwa niba ibipimo by’ibitekerezo by’abatora (opinion polls) bigaragaza neza uko ibintu bihagaze.

Ni iyihe myanya ihatanirwa?

Ni imyanya yose 435 igize Umutwe w’Abadepite n’imyanya 35 muri 100 igize Sena.

Imyanya imwe n’imwe mu nzego z’ubuyobozi za Leta zigize Amerika, irimo iya ba Guverineri.

Umunsi umwe mbere y’uko Abanyamerika bajya gutora mu gihugu hose, guhatanira imyanya imwe n’imwe ikomeye muri Sena biregeranye ku mpande zombi ariko Abademokarate bagaragaje kwiyongera k’ababashyigikiye mu minsi ya nyuma mu ntara z’ingenzi.

Nubwo inzobere mu matora zikomeje kwibutsa ko ibipimo by’ibitekerezo by’abatora byagiye bitanga amakuru atari yo mu bihe byashize, gutsinda muri zimwe muri izo ntara byaba ari intsinzi ikomeye ku Bademokarate.

Urugero, muri Texas nta mukandida w’Umudemokarate wagiye muri Sena kuva mu 1988, mu gihe Kansas yahereye mu 1932 itagira Umusenateri wo muri iryo shyaka.

Kugira ngo Abademokarate bagire ubwiganze muri Sena, bagomba kubanza kurinda imyanya basanganywe, hanyuma bakegukana nibura indi myanya ine iri mu maboko y’Abarepubulikani.

Nubwo ibipimo by’amatora bigaragaza ko Abdul El-Sayed ari imbere muri Michigan, ibyinshi muri byo byakozwe mbere y’uko Haley Stevens atungurana agashyigikira Mike Rogers.

Ibyo byateje amakimbirane mu Ishyaka ry’Abademokarate.

Kuki Trump yahuye n’abashyigikiye ishyaka rye?

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza aherutse kwitabira, Donald Trump yagize ati: “Ndabasaba kwitwara nk’aho nanjye ndi ku rupapuro rw’itora, kuko mu buryo bumwe nanjye nduri ho.”

Gukomeza kugira Abarepubulikani bafite ubwiganze muri Congress byafasha Trump gushyira mu bikorwa amategeko n’ingamba yifuza.

Gusa, amateka y’amatora yo hagati ya manda agaragaza ko akenshi ishyaka riba riri ku butegetsi bwa Perezida ari ryo rihura n’ingaruka zo kutabona amajwi ahagije.

Trump amaze kwiyamamariza mu ntara zitandukanye zirimo Texas, South Carolina, Mississippi, Alabama na Oklahoma, asaba abamushyigikiye gutora abakandida b’Abarepubulikani.

Ku Cyumweru, ubwo yavugiraga mu bice bya Iowa na Kansas bisanzwe bifatwa nk’ibyiganjemo Abarepubulikani, Trump yagerageje guhindura ibiterezo by’abaturage ku bibazo birimo n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *