Binyuze k’Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, Perezida Paul Kagame yashimye ubutwari Senateri Donatille Mukabalisa yagaragaje mu gihe yamaze akorera u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo mu Nteko ishinga amategeko hazanywe umurambo wa Senateri Donatille Mukabalisa uherutse gutabaruka azize uburwayi.
Donatille Mukabalisa yinjiye muri politiki mu mwaka wa 2000.
Yahise aba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, aba Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi.
Hashize imyaka itatu (2003), yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (Parti Libéral), inshingano yakoze kugeza atabarutse.
Hagati y’umwaka wa 2011 n’uwa 2013, Mukabalisa yabaye Umusenateri, mbere yo kongera gusubira mu Mutwe w’Abadepite.
Muri uwo mwaka yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite, asimbuye Rose Mukantabana.
Yongeye gutorerwa kuyobora uyu mutwe mu mwaka wa 2018, akomeza kuri uyu mwanya kugeza mu mwaka wa 2024.
Nyuma yo kurangiza manda ye nka Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa yakomeje ibikorwa bya politiki.
Kuwa 19, Nzeri(9) 2024, yagizwe Umusenateri.
Yatabarutse ku wa 30, Nyakanga(7) 2026, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi arwariye.

