U Rwanda Rugiye Gutangiza Ikiciro Cya Gatatu Mu Mupira W’Amaguru

African American Boy in Junior Football Team Leading Ball on Grass Training Field. Youth Soccer Player Kicking Ball

Umwe mu myanzuro y’Inteko rusange ya FERWAFA yaraye iteranye ni uw’uko mu mwaka utaha w’imikino bita season hazatangira ikiciro cya gatatu mu marushanwa y’umupira w’amaguru.

Abayobozi ba FERWAFA bavuga ko kiriya kiciro kizatangira mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya gukina umupira w’amaguru bityo amakipe  makuru akabona ahantu akura abakinnyi bakiri bato.

Perezida wa FERWAFA witwa Olivier Nizeyimana Mugabo avuga ko iriya gahunda iri mu rwego rwo gufasha amakipe makuru kubona abakinnyi.

Yabwiye RBA ati: “Mu mwaka utaha  hazatangira ikiciro cya gatatu cy’umupira w’amaguru kandi bizafasha guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda. Tuzagira ikipe nke mu kiciro cya kabiri n’izindi nke mu kiciro cya mbere, ariko zifite aho zikura abakinnyi. Buri kiciro kizajya kizamura abakinnyi.”

- Advertisement -

Yavuze ko biri mu gahunda yo gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo abana bazamukire muri uyu mukino bityo amakipe  makuru abona aho akura abakinnyi bakiri bato, ibyo yise pépinière.

Icyakora ushobora kuba ari umushinga w’igihe kirekire cyane kandi uzagorana.

Impamvu ni uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakunze kugaragaza imbaraga nke  mu kibuga, bakananirwa vuba kandi akenshi ntibashobore guhangamura amakipe akomeye y’ibihugu by’amahanga mu marushanwa mpuzamahanga.

Iyi ishobora kuba ari yo mpamvu amakipe amwe n’amwe mu yandi akomeye mu Rwanda ahitamo kugura abakinnyi bo mu bindi bihugu.

Ayo ni Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura Victory Sports et Loisirs n’ayandi.

APR FC yo yiyemeje gukomeza gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda ariko akenshi nayo iyo igeze mu marushanwa mpuzamahanga ntikunze kuhivana.

Ku rundi ruhande, kugira ngo impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda zizamuke bizasaba ingengo y’imari iri hejuru,bisabe igihe kirekire bihagije kugira ngo abatozwa umupira w’amaguru bawumenye ndetse n’imikoranire ihamye hagati y’abafatanyabikorwa muri siporo nyarwanda muri rusange.

Ku rwego rwa Politiki, Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yigeze kuvuga ko hari amafaranga Minisiteri ye yari yarasabye Guverinoma( ni ukuvuga Minisiteri y’imari n’igenamigambi) ngo azakoreshwe mu kuzamura impano mu mikino ariko ntiyayahabwa yose.

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa

Muri Gicurasi, 2021, Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko Minisiteri ye yari yasabye Miliyari Frw 12  ngo azakoreshwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 ariko ihabwa Miliyari 3.2 Frw gusa.
Yavuze ko hari Miliyari imwe irenga bari barateganyije kuzashyira mu ‘mishinga yo kuzamura impano mu mikino’ ariko ko itazabonetse.

Icyo gihe yavuze ko muri ayo mafaranga harimo n’ayo kohereza abatoza 60 mu bigo 60 hirya no hino mu bigo by’amashuri kureba impano abana bafite mu mikino runaka.

Ngo intego yari ukureba abana b’abahanga hirya no hino kandi mu ngeri nyinshi z’imikino.

Kubera ko hari ikibazo cy’ingengo y’imari, byabaye ngombwa ko iyo mishinga n’iyindi yari yateganyijwe isubikwa.

Hagati aho aMinisitiri Munyangaju yavuze  ko  hari ahandi bashakiraga amafaranga harimo no kuyasaba Ikigo cy’Abafaransa gushinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Agence Française de Dévélopement (AFD).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version